CECAFA: Uko byagendekeye Arsene nyuma yo guhusha penaliti yatumye APR FC irata igikombe
•
Tuyisenge Arsene avuga ko akimara guhusha penariti mu mukino ya CECAFA Kagame Cup yananiwe kwiyakira ariko umuryango wa APR FC ukaza kumuba hafi. Tuyisenge Arsene rutahizamu wa APR FC, ni we wahushije penariti yatumye APR FC ibura igikombe cya CECAFA Kagame Cup cyaberaga muri Tanzania, mu mukino wa nyuma wabaye ku cyumweru gishize aho…
Inkindi Aisha yasabye imbabazi nyuma yo gutuka bagabo batari muri CTU ko ari amagweja n’ibimonyo
•
Umukinnyi wa filime, Inkindi Aisha, yasabye imbabazi abagabo ‘yatutse’ nyuma y’iminsi agarukwaho kuri X, ibi bikaba bituruka ku magambo yavuze agaragaza ko umuntu watoranyije abasore bari mu Ishami rishinzwe kurwanya Iterabwoba mu Rwanda rizwi nka Counter-Terrorist Unit (CTU) yasigaje abandi b’imburamumaro yagereranyije n’ibimonyo n’amagweja. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Inkindi yagize ati…
Bagabanye imitungo! Platini yahanye ‘Divorce’ na Ingabire Olivia wari umugore we
•
Umuhanzi Nemeye Platini wamamaye nka Platini P yatandukanye byemewe n’amategeko na Ingabire Olivia wari umugore we. Bari bamaranye imyaka itatu n’amezi ane. Byashimangiwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata, mu rubanza rwashyizweho akadomo ku wa 27 Kamena 2024. Kandi rwahise rugirwa itegeko. Platini yari yatanze ikirego asaba ubutane bwa burundu (Divorce) ku bwumvikane bw’abashakanye. Nk’uko biri…
Musanze: Umusore yishwe n’icupa rimwe ry’urwagwa yanyweye ariguriwe n’umuturanyi we
•
Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2024, umusore witwa Nahimana Eric yapfuye nyuma yo kumara icupa ry’inzoga y’urwagwa mugenzi we yari yamutegeye, ubwo bari mu kabari gaherereye mu i Santere ya Gakingo mu Mudugudu wa Kadahenda mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze. Amakuru avuga ko uyu musore yanyoye iri cupa nyuma y’uko ahamagawe…
Ikipe Mutsinzi Ange akinamo yasezerewe muri Europa Leauge hitabajwe za Penaliti
•
Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo myugariro Mutsinzi Ange yatsinzwe na FC Sheriff yo muri Moldova penaliti 5-4, nyuma kunganya ibitego 2-2 mu mikino yombi yo mu ijonjora rya mbere mu yo gushaka itike y’amatsinda ya UEFA Europa League. Zira FK yari yatsinze umukino wa mbere wo hanze igitego 1-0…
Kigali: Umu-Dasso witwa Kalisa arashinjwa gusenyera umuturage nyuma y’uko amwatse fanta(ruswa) akayibura
•
Mu murenge wa Gatsata ho mu karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’umuturage wasenyewe inzu azizwa ko yasimbuje amabati yashaje, akanga gutanga Fanta. Uyu muturage avuga ko inzu ye imaze igihe kinini yubatswe, ndetse ko amabati yasimbuje ari amabati kabiri yari yarashaje. Ati ”Kuko nturanye n’akagari, twasimbuje amabati abiri yari yarashaje, Gitifu yumvise duhonda yarampamagaje…