Burundi: Uwahoze ari SG wa FFB Yatawe muri yombi ashinjwa gufasha AFC/M23 no kumva urubuga rw’imikino rwo mu Rwanda
Mu gihe akarere k’u Burundi kagaragaza ibimenyetso by’ihungabana mu bwisanzure n’uburenganzira bwa muntu, inkuru idasanzwe yatumye benshi bacika ururondogoro. Manirakiza Jérémy, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi (FFB), yafunzwe ku itegeko rya Perezida Ndayishimiye Evariste, nyuma…
Ntawe ushaka gutanga byinshi: Dore ibyo AFC/M23 yasabye Leta ya RDC mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar
Hagiye gushira ibyumweru bitatu abahagarariye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro AFC/M23 batangiye ibiganiro bikomeye bibera i Doha muri Qatar, mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo, nyuma y’imyaka myinshi y’imirwano ikurikirana. Ibi biganiro…
Bamwe mu basirikare bakuru barimo na ba General ba RDC batangiye kuburirwa irengero: Igisirikare gishobora gucikamo ibice nyuma y’uko Joseph Kabila ahisemo kujya i Goma
Amakuru ava ahantu hizewe aravuga ko bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo) bagaragaje ubushake bwo kwifatanya n’umutwe wa M23 n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC). Ni nyuma y’uko Joseph Kabila, wahoze ari…
U Burundi bwanyomoje Minisitiri Kayikwamba wa RDC wavuze ko i Burundi habaye Jenoside yakorewe Abahutu mu 1994
U Burundi biciye muri Amb. Gateretse Ngoga Frédéric usanzwe ari Umujyanama Mukuru ku bufatanye mpuzamahanga, amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bwanyomoje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC uheruka gutangaza ko mu 1994 kiriya gihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abahutu….
Perezida Ndayishimiye yongeye kugaragara ahetse umusaraba ku wa Gatanu Mutagatifu
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kugaragara ahetse umusaraba, ubwo yari kumwe n’itsinda ry’abakristu ba Kiliziya Gatolika. Ndayishimiye yagaragaye ahetse umusaraba ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata, ubwo abakristu bo hirya no hino ku Isi bizihizaga umunsi w’Uwa Gatanu…
Munyakazi Sadate yinjiye mu kibazo cya Mayor wa Nyanza bivugwa ko yirukanwe ku nshingano ze akanafungwa azize inshoreke ye
Inkuru zitandukanye zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zivuga ku mibanire ya Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza n’umugore bivugwa ko baba bakundana, nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’amasaha make akuwe…
Hamenyekanye ibyo Perezida Tshisekedi yahise akora akimara kumenya ko Joseph Kabila yasanze AFC/M23 anyuze i Kigali
Mu masaha make gusa nyuma y’uko hagaragaye amakuru yemeza ko Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu Mujyi wa Goma anyuze mu Rwanda, ibintu byahinduye isura mu biro bikuru bya Perezida Félix Antoine…
Ingabo za SADC zashyize zemera gutaha zinyuze mu Rwanda. Ese ibi bisobanuye iki?
Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemeye kuva ku izima zikanyura mu Rwanda mu gihe zizaba zitashye. Amakuru agera kuri IGIHE ni uko izi ngabo zirimo iza Afurika y’Epfo, Tanzania na…
Kanyinya: Habaye impanuka y’imodoka 2 ihitana abantu 2 abandi benshi barakomereka
Abantu babiri bapfuye, abandi barindwi barakomereka mu mpanuka y’imodoka eshatu yabereye mu muhanda uva i Kigali werekeza i Musanze ahazwi nka Kanyinya. Iyi mpanuka yatewe n’imodoka eshatu zagonganye. Imwe yari iya Toyota Hilux (Vigo) yatambutse ku yari iri imbere yayo…
Inkuru ibaye impamo. Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC yasesekaye i Goma nk’uko aherutse kubitangaza. Ese ibi bisobanuye iki ku rugamba M23 irimo kurwana?
Joseph Kabila wahoze ayobora RDC, yageze mu Mujyi wa Goma nyuma y’iminsi mike atangaje ko agiye gutaha anyuze mu Burasirazuba bw’igihugu. Amakuru avuga ko Kabila wari umaze iminsi aba muri Afurika y’Epfo yageze i Goma ku gicamunsi cyo kuri uyu…