Perezida Museveni yasinye itegeko rishobora kuzasubiza Dr. Besigye bahora bahanganye mu nkiko za gisirikare
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yashyize umukono ku itegeko ryemerera inkiko za gisirikare kuburanisha abasivili mu gihe ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano n’umutekano.
Aya makuru yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko yari iherutse gutora iri tegeko, ku wa 16 Kamena 2025.
Yagize iti “Perezida Yoweri Kaguta Museveni yemeje itegeko rivuguruye rigenga igisirikare cya Uganda, ryo mu 2025.”
Urugendo rwo kuvugurura itegeko rigenga igisirikare kugira ngo inkiko za gisirikare zijye ziburanisha abasivili rwatangiye muri Mutarama 2025 nyuma y’aho Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye akwiye kuburanishwa mu nkiko za gisivili.
Dr. Besigye yafatiwe muri Kenya mu Ukuboza 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu.
Igisirikare cya Uganda cyatangiye kumuburanishiriza mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye, gishingiye ku kuba ibyaha akekwaho birebana n’umutekano w’igihugu, ariko abanyamategeko be n’impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu bakagaragaza ko ibyo bidakuraho ko uregwa ari umusivili.
Museveni yagaragaje ko atemeranya n’Urukiko rw’Ikirenga, asobanura ko igihugu kitayoborwa n’abacamanza, ahubwo ko kiyoborwa n’abaturage.
Ubwo abadepite bari bamaze gutora iri tegeko, Colonel Chris Magezi wari umuvugizi w’igisirikare cya Uganda w’umusigire, yagaragaje ko rizifashishwa mu kurwanya abagizi ba nabi bitwaje intwaro.
Col Magezi yagize ati “Iri tegeko rizahangana n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, rikumire ishingwa ry’imitwe ya politiki y’intagondwa ishaka gukuraho inzira ya demokarasi kandi ritume umutekano w’igihugu wubakira ku musingi ukomeye.”
Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) yatangaje ko iri tegeko rigamije kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bose.
Abasivili barebwa cyane n’iri tegeko ni abazafatanwa impuzankano z’igisirikare, baba bazambaye cyangwa bazigurisha, abazafatanwa intwaro, amasasu cyangwa ibikoresho byihariye by’igisirikare cyangwa se uzakorana icyaha n’abasirikare.