Perezida wa Belarus yavuze ko we Na Putin barimo gutegura igitero karundura kuri Ukraine

Share this:

Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko yasabye Ukraine kwitegura ibitero igiye kugabwaho n’ingabo z’Umuryango w’Ubumwe bwa Belarus na Russia uzwi nka Union State. Ingabo za Union State ngo zimaze iminsi ibiri zisuganya nyuma y’amakuru avuga ko Ukraine yitegura gutera Belarus.

Ku wa mbere, Perezida Lukashenko yatangaje ko ibihugu byombi byatangiye gukusanya ingufu mu minsi ibiri ishize nyuma y’iturika ry’ikiraro gihuza Uburusiya n’igice cya Crimée, Uburusiya bwigaruriye mu 2014.

Twiyemeje kohereza itsinda ry’ingabo z’akarere k’Uburusiya na Repubulika ya Belarus.”

Lukashenko ntabwo yavuze aho izo ngabo zizoherezwa.

Perezida yavuze ko Belarus “igomba kuba ifite gahunda mbere yo guhangana n’abanzi bayo bose bagerageza kudukurura mu ntambara”.

Yongeyeho ati: “Nta ntambara igomba kubaho ku butaka bwa Belarus.”

Ingabo z’Uburusiya zanyuze muri Belarus kugira ngo zigabe igitero muri Ukraine,kuwa 24 Gashyantare.Ingabo n’ibikoresho by’Uburusiya byageraga mu majyaruguru ya Ukraine bivuye mu birindiro byabo biri muri Belarus.

Ibi bihugu byombi bihuriye mu muryango witwa Union State.

Amahame ya Union State avuga ko igitero kigabwe kuri umwe mu banyamuryango gifatwa nk’ikigabwe ku muryango wose.

Bityo hakabaho ubutabazi bwihuse nkuko bimeze mu mahame y’umuryango wa NATO.

Kuri uyu wa mbere, abantu barenga 10 baguye mu gitero cya misile cyagabwe n’ingabo za Putin kuri Ukraine mu Murwa Mukuru Kyiv.

Ni igitero cyo kwihimura Putin yategetse nyuma y’aho ikiraro gihuza u Burusiya n’Intara ya Crimea bwigaruriye kirashweho n’abo Putin yizera ko ari abanya-Ukraine.

Share this: