Umushinga w’itegeko rigira imirimo ya gisirikare itegeko muri
Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) washyikirijwe Inteko ishinga amategeko
kugira ngo usuzumwe mu nama y’abadepite yo muri Werurwe 2025, nk’uko Ibiri
Ntaramakuru bya Congo, ACP, byabimenye ku wa Gatatu, itariki ya 2 Mata 2025
bibikesha umwe mu bagize inteko ishinga amategeko.
Depite Claude Misare yagize ati: “Umushinga w’itegeko ryacu rigira imirimo ya
gisirikare itegeko, washyikirijwe Ibiro bya Perezida w’Inteko Ishinga
Amategeko, uteganya amahugurwa abiri, azamara igihe kitarenze amezi atandatu.”
Uyu mudepite watowe ukomoka mu ishyaka UNC, yongeyeho ati: “Muri aya mezi
atandatu, abinjira mu gisirikare bagomba guhugurwa mu masomo y’uburere
mboneragihugu, gukunda igihugu ndetse n’ingengabitekerezo, aho baziga
indangagaciro n’amahame bya Repubulika, amateka y’Igisirikare cya Congo,
imitekerereze ya gisirikare ndetse n’imyitwarire bigenga umwuga. Amahugurwa ya
kabiri ya gisirikare azamara amezi atatu.”
Nk’uko uyu mudepite wo muri Uvira abitangaza, ngo muri Kivu y’Amajyepfo, aya
mategeko ari mu rwego rwo gushyira ingufu mu bikorwa bya Leta ya Congo bigamije
gutuma abaturage bagira uruhare rugaragara mu kwirindira igihugu.
Umudepite yashoje agira ati: “Abasore bose b’Abanyekongo bafite imyaka 25
kugeza 30 bahawe ubumenyi bwa gisirikare, ndatekereza ko u Rwanda rudashobora
gukomeza kudutera ubwoba no kwigarurira uduce tumwe na tumwe tw’ubutaka bwa
Congo.
Leave a Reply