Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaje ko akwiye ishimwe rya Nobel rihabwa indashyikirwa mu guharanira amahoro ku Isi, kubera guhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi bihugu byari bifitanye amakimbirane.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki ya 18 Kamena yasobanuye ko intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zumvikanye ku ngingo zikubiye mu masezerano y’amahoro azashyirwaho umukono tariki ya 27 Kamena 2025, nyuma y’ibiganiro byazihuje iminsi itatu.
Perezida Trump yatangarije ku rubuga Truth Social ko yishimiye gutangaza ko we na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, bateguye amasezerano y’amahoro ya RDC n’u Rwanda yo guhagarika imyaka intambara imaze imyaka myinshi, yaguyemo benshi kurusha izindi nyinshi.
Ati “Abahagarariye u Rwanda na Congo bazaba bari i Washington ku wa Mbere kugira ngo basinye amasezerano. Uyu ni Umunsi Mwiza kuri Afurika, kandi mu by’ukuri ni n’Umunsi Mwiza ku Isi!”
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko nubwo agiye gufasha u Rwanda na RDC kugera kuri iyi ntambwe, akaba yarahagaritse intambara y’u Buhinde na Pakistan, agahagarika intambara ya Kosovo na Serbie ndetse n’andi makimbirane hirya no hino, atazahabwa ishimwe rya Nobel.
Yagize ati “Ntabwo nzahabwa ishimwe ry’amahoro rya Nobel ku bw’ibi, sinzarihabwa ku bwo guhagarika intambara y’u Buhinde na Pakistan, sinzarihabwa ku bwo guhagarika intambara ya Serbie na Kosovo, sinzarihabwa ku bwo kubungabuhanga amahoro hagati ya Misiri na Ethiopia (urugomero runini rwa Ethiopia, rwatewe inkunga na Amerika mu bucucu, rwagabanyije cyane amazi yo mu Ruzi rwa Nile).”
Muri iki gihe, intambara zihangayikishije Isi cyane ni iy’u Burusiya na Ukraine imaze imyaka itatu, ndetse n’iya Israel na Iran yatangiye mu rukerera rwa tariki ya 13 Kamena 2025 kubera ubwumvikane buke ku mushinga wo gutunganya ingufu za nucléaire.
Trump yatangaje ko ashaka ko ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bigirana amasezerano y’ubumwe ya ‘Abraham Accords’, ashobora kubifasha kugera ku mahoro nyuma y’imyaka myinshi aka karere kabamo intambara z’urudaca.
Yagaragaje ko n’iyo yagera ku masezerano ya ‘Abraham’ muri aka karere kose, agahagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine, atazahabwa ishimwe rya Nobel, gusa ngo icyo aha agaciro ni uko abaturage bo babona imirimo ye.
Pakistan ishyigikiye ko Trump ahabwa ishimwe rya Nobel
Mu mpera Mata 2025, mu ntara ya Kashmir ihuriweho n’u Buhinde na Pakistan hadutse intambara yaturutse ku bitero umutwe w’inyeshyamba zishamikiye kuri Isilamu wagabye mu gice kigenzurwa n’u Buhinde.
Ubwo izi nyeshyamba zari zimaze kwica abaturage 26, igisirikare cy’u Buhinde cyagabye ibitero bikomeye mu gice kigenzurwa na Pakistan byahawe izina “Operation Sindoor”, gisobanura ko kigamije gusenya ibirindiro by’umutwe w’iterabwoba.
Ingabo z’ibihugu byombi zahanganye bikomeye zifashishije imbunda zirasa kure, misile ndetse n’indege z’intambara, tariki ya 10 Gicurasi zemeranya ku gahenge nyuma yo gutakaza abasirikare benshi kuri buri ruhande.
Ku wa 20 Kamena, Leta ya Pakistan yatangaje ko yatanze Trump nk’umukandida mu bazahatanira ishimwe rya Nobel, kubera uruhare yagize mu guhosha umwuka mubi wateje intambara yahanganishije Pakistan n’u Buhinde.
Yagize iti “Leta ya Pakistan yafashe icyemezo cyo gutanga Perezida Donald J. Trump kugira ngo azahatanire ishimwe ry’amahoro rya Nobel mu 2026, mu rwego rwo gushima uruhare rwa dipolomasi yagize, n’ubuyobozi yagaragaje mu kibazo giherutse kuba hagati y’u Buhinde na Pakistan.”
Mu gihe Trump yavugaga ko ari we wahagaritse iyi ntambara ariko mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, kuri telefone, Modi yamumenyesheje ko nta ruhare yagize mu gahenge kabayeho, ibishimangira ibisanzwe bivugwa na Leta y’u Buhinde ko Pakistan yamanitse amaboko.
Trump ntiyahiriwe n’ishimwe rya Nobel
Ishimwe rya Nobel rishobora guhabwa umuntu ku giti cye, itsinda ry’abantu cyangwa se umuryango mpuzamahanga, byaharaniye ubuvandimwe hagati y’ibihugu, kugabanya ikwirakwira ry’intwaro, uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’amahoro binyuze mu rwego rwa dipolomasi.
Uwegukana iri shimwe asabwa kuba yarakoze ibikorwa bikomeye, bitanga umusaruro w’igihe kirekire mu kugabanya amakimbirane, yaraharaniye ubwiyunge cyangwa se akarengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’amahoro ku Isi.
Abakandida batangwa buri mwaka bitarenze tariki ya 1 Gashyantare, kandi nta wemerewe kwitanga nk’umukandida, nk’uko amabwiriza agenga itangwa ry’iri shimwe ryitiriwe Alfred Nobel abiteganya.
Trump yatanzwe bwa mbere nk’umukandida muri iri shimwe mu 2020. Icyo gihe, umunyapolitiki Tybring-Gjedde wo muri Norvège yagaragaje ko uyu Mukuru w’Igihugu arikwiye, ashingiye ku kuba yarahuje Israel na Leta Zunze Ubumwe z’barabu, asobanura ko ari umuntu uharanira amahoro hose.
Icyo gihe, umudepite Magnus Jacobsson wo muri Suède na we yatanze Trump nk’umukandida muri iri shimwe, kubera uruhare yagize mu guhuza Serbie na Kosovo byahanganaga.
Iri shimwe ryahawe umunyamakuru Dmirty Andreyevich Muratov w’Umurusiya na Maria Ressa wo muri Philippines ku bw’uruhare rukomeye bagize mu guharanira ubwisanzure bwo kuvuga no gutanga ibitekerezo.
Mu 2024, umudepite Claudia Tenney wo muri Amerika na we yatanze Trump nk’umukandida mu ishimwe rya Nobel, ashingiye ku ruhare yagize mu guhuza Israel na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, agaragaza ko amasezerano impande zombi zagiranye yazanye amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati.
Trump yabwiye abanyamakuru ko iyo iri shimwe riba ridahabwa abaharanira ukwishyira ukizana (libéraux) gusa, we aba yararihawe inshuro enye cyangwa eshanu.