Ubu n’akazi ko mu rugo nakemera – Asia yahishuye byinshi ku buzima abanyemo muri Amerika
Mutoni Assia wamamaye mu mwuga wo gukina Filime mu Rwanda yatangaje ubuzima asigaye abayemo muri Amerika.
Mu kiganiro na Manibu ukora kuri X Large tv yavuze ko ubu atakiri umutesi nka mbere kuko yavuze ko imirimo imwe yo murugo ayikorera kuko umukozi wo muri amerika arahenda cyane ndetse mu buryo bw’urwenya avuga ko kubera amafaranga abakora aka kazi ko murugo bahembwa nawe uwakamuha yagakora.
Mu buryo bw’urwenya uyu Assia yavuze ko kuri ubu asigaye afuha cyane ndetse nawe yiyobewe kuri ubu bivugwa ko Assia n’umukunzi we batuye muri Amerika muri Leta ya Boston.