Ku Cyumweru tariki ya 6 Mata, i Paris mu Bufaransa hateganyijwe
imyigaragambyo yiswe iyo kwamagana imikoranire ikipe ya Paris Saint-Germain yo
muri kiriya gihugu ifitanye n’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda
Ni imyigaragambyo iteganyijwe kubera kuri Stade ya Parc des Princes PSG
ikiniraho, nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bibivuga.
Ibyo bitangazamakuru bivuga ko abadepite bane bo mu ishyaka La France
Insoumise (LFI) ari bo bagize uruhare mu gutegura iriya myigaragambyo.
Abo ni Clémence Guetté, Aurélien Taché, Thomas Portes na Carlos Martens
Bilongo usanzwe ari Perezida w’itsinda rishinzwe ubucuti mu nteko zishinga
amategeko z’u Bufaransa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba mu itangazo rihuriweho basohoye, basabye PSG kureka kuba “icyitso
cy’ubutegetsi bushyigikiye imitwe yitwaje intwaro ishinjwa ibikorwa bibi.”
Aba badepite kandi bashinje iriya kipe y’i Paris kuba igikoresho cya
“Sportswashing” u Rwanda rwifashisha mu guhisha icyo bise uruhare rwarwo mu
makimbirane akomeje kugwamo abantu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo.
Bunzemo bati: “Ntidushobora kwemera ko ikipe y’umupira w’amaguru yo mu
Bufaransa, ikurikirwa n’amamiliyoni y’abafana ku Isi itanga umusanzu mu
kwamamaza ubutegetsi bugira uruhare mu makimbirane nyamwinshi.”
Paris Saint-Germain isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda biciye muri Visit
Rwanda, kuva muri 2019. U Rwanda kandi rufitanye imikoranire nk’iyo n’amakipe
ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Bayern Münich yo mu Budage.
Kuva imirwano yahindura isura mu burasirazuba bwa RDC, leta y’iki gihugu
biciye muri Minisitiri Thérèse Wagner Kayikwamba ushinzwe Ububanyi n’Amahanga
yandikiye ariya makipe atatu iyasaba guhagarika imikoranire ifitanye n’u
Rwanda; gusa ubusabe bwayo buza guterwa utwatsi.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro yahaye Televiziyo ya CNN muri Gashyantare
uyu mwaka, yavuze ko imbaraga RDC ikoresha ijya gusaba ariya makipe kureka
gukorana n’u Rwanda izipfusha ubusa.
Ati: “Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi
gukorana, n’ibindi n’ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa.”
Yunzemo ati: “Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo
byabo no gushyira ku murongo politike yabo, mu buryo buboneye.”
Leave a Reply