Ubushinwa bwihimuye kuri Donald Trump uheruka kongera umusore ku bicuruzwa bwohereza muri Amerika

Share this:

U Bushinwa bwatangaje inyongera y’umusoro ungana na 34% ku bicuruzwa
bizajya bibwinjiramo biturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uburyo bwo
kuzihimuraho.

Ni icyemezo Beijing yafashe nyuma y’uko ku wa Gatatu w’iki cyumweru Perezida
Donald Trump na we yari yashyizeho inyongera y’umusoro ungana na 34% ku
bicuruzwa byo mu Bushinwa wiyongera k’uwa 20% wari usanzweho, ibyatumye ugera
kuri 54%.

Ku wa Gatanu ni bwo Minisiteri y’Imari mu Bushinwa yatangaje ko iki gihugu
cyafashe icyemezo cyo kongera uriya musoro uzatangira gukurikizwa guhera ku wa
10 Mata.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko yafashe kiriya cyemezo, mu rwego rwo
“kubungabunga umutekano w’igihugu n’inyungu zacyo, ndetse no kuzuza inshingano
mpuzamahanga zirimo kudapfa kuzamura ikiguzi.”

U Bushinwa bwari busanzwe busoresha ibicuruzwa bituruka muri Amerika 67%,
ibisobanuye ko umusoro wahise ugera ku 101%.

Perezida Donald Trump ku wa Gatanu abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth
Social, yannyeze u Bushinwa ko byabuyobeye ndetse bukaba bwataye umutwe.

Usibye kongera umusoro ku bicuruzwa bya Amerika, Beijing inavuga ko yamaze
kwandikira Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) wamagana icyemezo Perezida
Donald Trump aheruka gufata.

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *