Uganda: Intambara yongeye kurota hagati y’umuvandimwe wa Museveni na muramukazi wa Gen Muhoozi
Intambara y’amagambo yongeye kurota hagati ya Sodo Aine Kaguta, murumuna wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni na Shartsi Kutesa Musherure, bapfa umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko.
Shartsi Kutesa Nayebare Musherure ni umukobwa wa Sam Kutesa wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, akaba na muramukazi w’umuhungu wa Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kairenugaba kuko ava inda imwe n’umugore we, Charlotte Kainerugaba Kutesa. By’umwihariko Musherure ni impanga ya Charlotte Kainerugaba.
Intambara ya Sodo Aine Kaguta na Shartsi Musherure bombi bafatwa nk’abantu ba hafi mu muryango wa Museveni, yakomotse ku matora y’Abadepite ateganyijwe muri iki gihugu.
Shartsi Musherure asanzwe ahagarariye agace ka ‘Mawogola North’ mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Ni umwanya yagiyeho mu 2021, aho yari awuhanganiye na Sodo Aine Kaguta.
Sodo Aine Kaguta wari wegukanye amatora mu 2021 yavuze ko yahisemo guharira Shartsi Musherure, nyuma yo kubisabwa na Museveni kubera amakimbirane yari yavutse.
Uyu murumuna wa Museveni avuga ko mu 2021 yumvikanye na Shartsi Musherure ko nawe azamuharira akiyamamariza guhagararira aka gace mu matora y’umwaka utaha.
Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko Shartsi Musherure yanze guharira Sodo Aine Kaguta, kuko nawe ashaka kongera kwiyamamaza.
Mu kiganiro na Chimpreports, Sodo Aine Kaguta yavuze ko yababajwe n’uyu mwanzuro.
Ati “Twarumvikanye, kandi buri umwe wari muri iyo nama arabizi. Ndatengushywe, na mbere nari natsinze amatora […] Mwese muzi ibyabaye muri icyo gihe, ariko nyuma navuganye na Perezida Museveni turumvikana. Kuri ubu arabizi ko nziyamamaza muri ‘Mawogola North’. Nizeye ko ibyabaye mu 2021 bitazaba ubu. Ndibuka kiriya gihe ubwo neguraga, yarambwiye ati emerera Musherure gukomeza, ubutaha nawe ushobora kwiyamamaza.”
Umuzi w’ikibazo
Inama Sodo Aine Kaguta avuga ni iyayobowe na mukuru we, Perezida Museveni muri Mutarama 2021, nyuma yo guhangana kwari kwabayeho nubundi hagati y’aba babiri.
Ku wa 10 Mutarama 2021 nibwo Sam Kutesa ari kumwe n’umukobwa we, Shartsi Musherure, bitabye Museveni wari wabahamagaje.
Bahasanze Sodo Kaguta n’abavandimwe be, Shedrack Nzeire na Michael Niwagira uzwi nka ‘Toyota’. Aba bose bava inda imwe na Museveni.
Perezida Museveni yababwiye ko yabahamagaje kuko yumvise ko hari umwuka utari mwiza hagati ya Sodo Kaguta na Shartsi Musherure. Aba bombi bapfaga ibyari byavuye mu matora y’uwagombaga guhagararira NRM mu matora y’abadepite mu gace ka ‘Mawogola North’.
Muri aya matora y’ishyaka rya NRM yabaye ku wa 30 Nzeri 2020, Sodo Kaguta yari yatsinze Shartsi Musherure ku majwi 17,347.
Musherure yanze kwemera ibyavuye mu matora, ajurira ku kanama gashinzwe gutora muri NRM, avuga ko Sodo Kaguta yakoze amanyanga mu matora.
Byarangiye NRM ifashe umwanzuro ko nta muntu uzayihagararira mu gace ka ‘Mawogola North’, ariko Sodo Kaguta na Shartsi Musherure bafata umwanzuro wo gukomeza kwiyamamaza ku giti cyabo.
Urukiko rukuru rwa Kampala rwaje kwanga uyu mwanzuro wa NRM wo kutagira uyihagararira muri aka gace. Ibi byatumye Museveni ahamagaze iyi nama kugira ngo hatoranywe umukandida umwe.
Museveni yasabye murumuna we kureka Shartsi Musherure akiyamamaza, amwizeza ko bazamushakira undi mwanya.
Sodo Kaguta yumviye mukuru we, yemera ko Shartsi Musherure, yiyamamaza birangira anatsinze.
Uyu mugabo avuga ko icyo gihe yari yumvikanye na Shartsi Musherure, ko nawe aziyamamaza uyu mwaka. Kugeza ubu bivugwa ko uyu mugore yisubiyeho, ari nacyo cyongeye kuzamura umwuka mubi.