Umugabo yagiye muri Koma nyuma yo kumenya amakuru atangaje ku mugore we yari yaramuhishe mu myaka 15 bari bamaze babana

Share this:

Umugabo wo muri Zambiya yaciye ibintu nyuma yo kugwa hasi agata ubwenge akimara kumenya ko umugore we ariwe “nyirinzu” babagamo.

 

Martin Stampa ukomoka i Kasama muri Zambiya yari amaze imyaka 15 akodesha inzu babagamo Amakwacha 3,500, buri kwezi.

 

Umugore we ni we wajyaga afata amafaranga yo kwishyura ubukode bw’inzu babagamo akiyishyura

 

Umunsi umwe udasanzwe, aba bashakanye baratonganye nyuma y’uko umugore, Lushomo, amenye ko umugabo we amuca inyuma.

 

Aba bombi babwiranye amagambo akomeye kugeza ubwo Martin yabwiye umugore we ko yashatse undi mugore wo ku ruhande kuko yashakaga umuntu ufite ubwenge kandi unaganira neza.

 

Ibi byateye Lushomo umujinya,abwira umugabo we Martin ko ariwe udafite ubwenge buhagije kuko amwishyura akayabo buri kwezi kuko inzu babamo ari iye.

 

Martin abonye ibyemezo by’inzu,yataye umutwe yitura hasi. Abantu bagombye kumumenaho indobo y’amazi kugira ngo azanzamuke.

Share this: