Umupira Maradona yari yambaye atsinda igitego cy’ukuboko mu gikombe cy’isi cya 1986 waguzwe amamiliyari y’amanyarwanda
Umupira umunyabigwi Diego Maradona yari yambaye atsinda igitego cy’ukuboko cyiswe ‘igitego cy’akaboko k’Imana’, kigafatwa nk’igitego cy’ikinyejana’, ubwo Argentina yatsindaga u Bwongereza mu mukino w’igikombe cy’Isi mu 1986, wagurishijwe muri cyamunara ku muhigo wa miliyoni 7.1 z’amapawundi [9,131,716,830 Frw].
Uyu mupira waciye agahigo ku Isi kuko aya ariyo mafaranga menshi cyane aguzwe ikintu cy’urwibutso mu mikino.
Steve Hodge wahoze akina hagati mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, ni we washyize uwo mwenda muri cyamunara, nyuma y’imyaka 36 yari ishize awuguranye (awuhinduranyije) na Maradona, ubwo uwo mukino wamamaye wa 1/4 wari urangiye muri Mexique (Mexico).
Ni umukino warangiye Argentina itsinze u Bwongereza ibitego 2-1 bya Maradona (ku munota wa 51 n’uwa 55), mu gihe icy’u Bwongereza cyatsinzwe na Gary Lineker ku munota wa 81.
Nyuma yuko Maradona apfuye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, Hodge yavuze ko uwo mupira utagurishwa.
Mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020, Hodge yavuze ko “hari abantu bakomanga ku muryango wanjye ubudahagarara”, anavuga ko amakuru yuko yari arimo gushaka kugurisha uwo mupira atari ukuri.
Icyo gihe yongeyeho ati: “Mbibonamo gusuzugura kandi si byo na gato. Ntabwo ugurishwa. Ntabwo ndimo kugerageza kuwugurisha”.
Inzu ya cyamunara Sotheby’s yagurishije uwo mupira ku giciro kirenze icyo yagereranyaga ko wagurwa, cyari kiri hagati ya miliyoni 4 na miliyoni 6 z’amapawundi.
Brahm Wachter, wo muri Sotheby’s, ukuriye ibikorwa byo kugurisha imyenda yoroheje n’iyakusanyijwe yo muri ibi bihe, yagize ati:
“Bishoboka ko uyu ari wo mupira [mwenda] wifuzwaga cyane wo mu mupira w’amaguru wigeze waza muri cyamunara kugeza ubu, kandi rero urabikwiye ko ubu ari wo ufite umuhigo wa cyamunara w’ikintu icyo ari cyo cyose cy’ubu bwoko”.
Amafaranga menshi yari yarishyuwe mbere yaho ku mupira wambawe mu mukino, yari ayatanzwe ku mwenda wo mu mukino wa baseball wambawe na Babe Ruth, umunyabigwi w’ikipe ya New York Yankees, wagurishijwe mu 2019 kuri miliyoni 5.6 z’amadolari ya Amerika.
Mu 2019 kandi, inyandiko y’umwimerere (ya mbere) y’amategeko agenga imikino ya Olympiques, yanditswe n’ikaramu mu 1892, yagurishijwe kuri miliyoni 8.8 z’amadolari ya Amerika, iba ikintu kibumbatiye amateka y’imikino kiguzwe amafaranga menshi kurusha ibindi kugeza icyo gihe.
Maradona yatsinze igitego n’ukuboko cyitiriwe igitego cy’akaboko k’Imana
Umupira Maradona yari yambaye atsinda iki gitego wagurishijwe asaga miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda
Maradona ntakibarizwa ku Isi kuko yitabye Imana mu 2020