Umurambo wa Lungu
Politics

Umuryango wa Lungu wayoboye Zambia wanze ko umurambo we usubizwa mu gihugu cye

Share this:

Umuryango wa Edgar Lungu wayoboye Zambia wanze ko umurambo we ukurwa muri Afurika y’Epfo ngo ujyanywe gushyingurwa mu gihugu cye.

Nyuma y’imyiteguro itandukanye n’ibiganiro na Leta ya Zambia byari biteganyijwe ko umurambo wa Edgar Lungu usubizwa mu gihugu ku wa Gatatu tariki 18 Kamena 2025.

Ku munota wa nyuma, umuryango wa Lungu waje gutangaza ko wisubiyeho kuri iyi gahunda kuko “ubona bikomeye kwizera ko Guverinoma izahagarara ku masezerano bagiranye.”

Umuvugizi w’uyu muryango, Makebi Zulu yavuze ko “ku bw’ibyo umurambo wa Perezida Edgar Kungu Chagwa ntabwo ucyurwa uyu Munsi.”

Yakomeje avuga ko Guverinoma yashyize hanze gahunda yo gusezera kuri Perezida Lungu umuryango we utabanje kumenyeshwa.

Umuryango wa Lungu wisubiyeho ku munota wa nyuma, mu gihe byari biteganyijwe ko Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema agomba kwakira umurambo we ku kibuga cy’indege, mu murwa mukuru Lusaka.

Edgar Chagwa Lungu wayoboye Zambia kuva muri Mutarama 2015 kugeza muri Kanama 2021 yitabye Imana ku wa 5 Kamena 2025, ubwo yari mu bitaro muri Afurika y’Epfo.

Lungu yavuye ku buyobozi bwa Zambia ubwo yatsindwaga na Hakainde Hichilema mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2021.

Nyuma yo gutsindwa amatora, Lungu yafashe icyemezo cyo gusezera muri politiki, gusa ayisubiramo mu 2023, ateguza ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2026 nk’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kuva uyu mugabo yatangaza iki cyemezo yatangiye kugirana ibibazo n’ubutegetsi buriho, ndetse bamwe mu bagize umuryango we batangira gukurikiranwa bashinjwa kunyereza umutungo w’igihugu.

Uku kutumvikana niko kwateye ukutumvikana hagati y’umuryango we na Guverinoma ku bijyanye no kumushyingura.

Share this:

LEAVE A RESPONSE