Umusore yahaye itike umukobwa yateye inda ngo aze bahangane mbere y’uko arongora undi mukobwa ibyamubayeho biratangaje

Share this:

Ubukwe bwagombaga kuba intangiriro y’urugendo rushya rw’urukundo ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi 2025 mu Karere ka Rubavu, bwabaye intandaro y’impaka ndende no gushyamirana hagati y’uwari ugiye kurushinga n’umugore bahoze babana.

Nyirabahizi Esther, umugore ukomoka mu Karere ka Musanze, yagerageje guhagarika ubukwe bwa Byukusenge Jean Claude, umugabo babyaranye umwana w’umukobwa, ahurira nawe ku Kiliziya ya Paruwasi Stella Maris mu gikari kizwi nko mu nzu y’i Kana, aho umuhango wo gusaba no gukwa wabereye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Nyirabahizi yavuze ko Byukusenge ubwe ari we wamuhaye amafaranga yo kumugeraho, amutumira mu buryo butaziguye ngo azaze bahangane ku munsi w’ubukwe bwe.

Ati: “Ku wa Gatanu nimugoroba, tariki 2 Gicurasi, yanyohereje 20,000 Frw kuri telefone ambwira ko nza tukabihanganira ku Kiliziya. Yari azi ko ntazemera ko asezerana n’undi mugore atararangiza ikibazo cy’umwana wanjye.”

Yageze ku Kiliziya mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, ahageze asanga ubukwe buri hafi gutangira, ahitamo gushyamirana na Byukusenge. Ibi byatumye ubukwe bukererwa iminota igera kuri 30, bituma Padiri mukuru wa Paruwasi abona ko ari ngombwa kwinjira mu kibazo.

Padiri yahuje impande zombi n’abahagarariye imiryango yombi, abashyira hamwe mu biganiro byabereye mu biro bye.  

Nyuma yo kuganira, hafashwe umwanzuro ko umuryango wa Byukusenge uha Nyirabahizi amafaranga 100,000 Frw kugira ngo ayakoreshe nk’igice cy’ibyatangwaga ku mwana igihe yari arwaye.

Nyirabahizi yakomeje ati: “Nabacaga ibihumbi 235 Frw, ariko Padiri ni we washoboye kumvisha ko nemera 100,000 Frw kugira ngo ibintu bitangirika. Nubwo nari nabanje kwanga 50,000 Frw batangaga, Padiri yategetse ko bampa 100,000 Frw ndabyemera.”

Ku ruhande rwa Byukusenge, yemeye mu masezerano ko ayo mafaranga ahabwa Nyirabahizi ari igisubizo ku bibazo by’ubuvuzi by’umwana babyaranye, ariko ko ikibazo cy’indebo (indezo) kizakurikiranwa binyuze mu nzego za Leta.

Ubuyobozi bw’imiryango yombi bwirinze kugira byinshi butangaza, buvuga ko ikibazo cyamaze gukemurwa n’impande bireba.

Amakuru yaje ahishura ko Nyirabahizi na Byukusenge bari bageze kure mu rugendo rwo gushyingiranwa, kuko bari bamaze amezi atatu biga amasomo y’ugushyingiranwa muri Kiliziya, banariyandikishije mu Murenge wa Rugerero.

Ariko mbere y’uko basezerana, haje kuza amakuru y’uko Byukusenge yateye undi mukobwa inda, bituma Nyirabahizi atangira kumucyeka, bikarangira ahagaritse gahunda z’ubukwe bwabo.

Nyirabahizi yabisobanuye ati: “Byukusenge yanze kumfasha igihe umwana yari arembye, ahubwo atungurana atereye ivi undi mukobwa. Numvise ari agasuzuguro ndahaguruka.”  

Nubwo yashatse gupfubya ubukwe, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Stella Maris yagaragaye nk’ushoboye guhuza no gukemura ikibazo mu mahoro, ubukwe bukomeza nyuma y’iminota 30.

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *