Urukundo rushya rwa Uwanyana Assia wa nyakwigendera Pastor Niyonshuti Theogene rwaciye igikuba: Amajwi yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga

Share this:

Ku
mbuga nkoranyambaga cyane cyane YouTube, inkuru ivugwa cyane ni
urukundo rushya rwa Uwanyana Assia, umugore wa nyakwigendera Pastor
Niyonshuti Theogen uzwi nka Inzahuke.
 

Amajwi akomeje gucicikana agaragaza uyu
mubyeyi arata ibigwi by’umugabo mushya w’umu-diaspora, Hakuzimana
Etienne uzwi nka Pastor Stiven, aho amutera imitoma ikomeye ku buryo
bitavugwaho rumwe n’abatari bake.
 

Uwanyana Assia, wigeze gusezerana kubana
akaramata na Pastor Niyonshuti Theogen witabye Imana mu mwaka wa 2023,
yumvikanye mu majwi avuga amagambo atangaje y’urukundo, ashimangira ko
uyu mugabo mushya yamufashe ku mutima.
 

Mu majwi yasakaye, Uwanyana yagize ati: “Ohh ndagukunda ngashira numva nkabura uko ngira, mba nkuteruye nuko ntagushobora!”  

Aya magambo yatumye benshi bibaza ku
by’uru rukundo rushya, cyane ko byitezwe ko Hakuzimana Etienne azaza
gufata irembo mu byumweru bibiri biri imbere.
 

Nk’uko amajwi akomeza abigaragaza, uyu
mugabo uba muri Amerika ngo ni we wigaruriye umutima wa Uwanyana, ibintu
byatunguye abatari bake kuko bivugwa ko bari bamaze igihe bakundana mu
ibanga.
 

Ibi byakuruye impaka nyinshi ku mbuga
nkoranyambaga, bamwe bakibaza niba koko Assia yari agishyingiwe mu buryo
bw’imyemerere cyangwa niba yari yemerewe gutangira ubuzima bushya
nk’abandi bose.
 

Nubwo benshi batunguwe n’iyi nkuru y’urukundo rwe, Uwanyana Assia nawe amaze iminsi atangiye urugendo rushya mu murimo w’Imana.  

Aheruka kwitabira igiterane cy’Ububyutse cyabereye mu Karere ka Muhanga ku wa 22-23 Nyakanga 2023.  

Iki giterane, cyateguwe na Evangeliste
Uwase Egidie uba muri Canada, cyari cyaratumiwemo umugabo we Pst
Niyonshuti Theogen mbere y’uko yitaba Imana.
 

Mu rwego rwo kumuha icyubahiro, abateguye igiterane bahisemo gutumira n’umugore we Uwanyana Assia. 

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru,
Evangeliste Uwase Egidie yavuze ko uyu mugore yatumiwe nk’icyubahiro
cy’umugabo we, ariko kandi akaba ari n’umwanya mwiza wo gutangira
urugendo rushya mu ivugabutumwa.
 

Yagize ati: “Nyakwigendera Pastor
Niyonshuti yari amaze igihe avuga ko umugore we ashobora kuzagira
uruhare runini mu ivugabutumwa, ni yo mpamvu twasanze ari byiza
kumutumira.”
 

Inkuru y’uyu mugore yahinduye ubuzima mu buryo butunguranye iracyatera impaka cyane.  

Bamwe mu bayoboke ba nyakwigendera Pastor
Niyonshuti baracyafite icyizere ko umugore we azakomereza umurimo wa
nyakwigendera, mu gihe abandi bavuga ko afite uburenganzira bwo kwinjira
mu rukundo rushya no kwishimira ubuzima bwe.
 

Ibi byose bikomeje kuzamura impaka ndende,
aho bamwe babona ko umugore w’umuvugabutumwa wagiye atari akwiriye
kwinjira mu rukundo vuba na bwangu, mu gihe abandi bavuga ko nta cyaha
kiri mu kuba yahitamo undi mugabo nyuma yo kubura uwe.
 

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *