Adolf Hitler benshi bamwize mu ishuri abandi babyumva ahantu
hatandukanye ko uwari umuyobozi w’Ishyaka ry’aba-Nazi yapfuye yiyahuye
aho bivugwa ko yanze kumanika amaboko ngo afatwe ahubwo agahitamo
kwirasa umurambo we uhita ujugunywa muri aside n’abasirikare be.
Mu 1945 u Budage bumaze gutsindwa intambara
ya kabiri y’Isi n’ingabo z’aba-Soviyete abenshi bemeye ko umurambo wa
Adolf Hitler washongeye muri aside.
Urwego rw’ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA) rwatangiye
gukora ubushakashatsi rwihishwa bwatwaye imyaka 10, (1945-1955) bugamije
kumenya niba Adolf Hitler atarahungiye muri Amerika y’Amajyepfo nyuma
y’uko hatangajwe urupfu rwe.
Raporo yatanzwe n’Urwego rw’Ubutasi rw’Abongereza rukorera imbere mu
gihugu (MI5) yagaragaje ko Hitler n’umufasha we bapfuye biyahuye tariki
30 Mata 1945 i Berlin nyuma yo gutsindwa mu ntambara n’ingabo
z’aba-Soviet.
Ibyo ntabwo byabanyuze ahubwo abakozi ba Amerika bari mu ntambara mu
1945 bahaye raporo FBI ivuga ko hari hoteli y’i La Falda, muri Argentine
yari yarateguwe nk’ahantu Adolf Hitler ashobora kwihisha ndetse beneyo
bari baramaze kuganirizwa ku kuzakira Hitler naba atsinzwe intambara.
Indi raporo yo mu Ukwakira mu 1955 yari irimo ifoto y’umugabo bikekwa
ko ari Hitler yicaranye n’inshuti ye muri Colombia aho bivugwa ko uyu
mugabo yakoreshaga izina rya Adolf Schrittelmayor, yavuye muri Colombia
yerekeza muri Argentine muri Mutarama 1955.
CIA yatangiye gukora iperereza ku mateka ya Schrittelmayor ariko
nyuma irarihagarika, ivuga ko byatwara igihe kirekire n’imbaraga nyinshi
kandi ko hari amahirwe make yo kubona ibimenyetso bifatika.
Ibi byose byatangajwe nyuma y’igihe kirekire Argentine izwiho guhisha
Aba-Nazi bahungiyeyo gusa iherutse gutangaza ko igiye gushyira hanze
inyandiko z’ibanga ku bantu bahahungiyeyo nyuma y’intambara ya kabiri
y’Isi.
Argentine ifatwa nk’ahantu Abanazi benshi bahungiye aho
abakurikiranyweho ibyaha by’intambara bagera ku bihumbi 10 bivugwa ko
batorotse mu ibanga, kimwe cya kabiri cyabo bakajya muri Argentine,
ariko inshuro nyinshi yagiye yanga kubatanga ngo bajyanwe imbere
y’ubutabera.
Mu batorokeye muri Argentine harimo Adolf Eichmann wagize uruhare
rukomeye mu gutegura Holocaust n’uwitwa Joseph Mengele. Eichmann
yafashwe mu 1960 ajyanwa muri Israel kuburanishwa mu gihe Mengele we
yatorotse ubutabera akagwa muri Brazil yishwe n’umutima ubwo yari ari
koga.
Leave a Reply