Mu buzima bwa
buri munsi, ibikoresho byo kwisiga byibanda ku birungo by’ubwiza bisigwa ku
minwa, puderi, mascara na foundation ni ingenzi, ariko hari impungenge ku
ngaruka bishobora guteza ku buzima, cyane iyo byarenze igihe cyabyo cyo
gukoreshwa.
Nk’uko BBC
ibigaragaza Dr. Maria Pilar Botey-Salo, umwarimu mu ishami rya Human science
muri Kaminuza ya London Metropolitan University, hamwe n’umunyamakuru Nazanin
Motamedi, bagaragaje ubushakashatsi ku bikoresho byo kwisiga byarengeje igihe
cyo gukoreshwa, harimo eyeliner, mascara, lip glosses, na foundations,
n’uburoso bukoreshwa mu kwisiga.
Abashakashatsi
basanze ibyo bikoresho bikunze kugira utunyabuzima twinshi, harimo na
Staphylococcus, bikaba bishobora guteza ibibazo by’ubuzima. Ubushakashatsi
bwagaragaje ko ibikoresho bimwe bishobora kwandura mikorobe
bikazikwirakwiza.
Ibikoresho
byarengeje igihe bikunze gukoreshwa mu bice byo mu maso, ingohi cyangwa ku
munwa, aho abantu babitizanya hatitawe ku isuku yabyo bityo bikaba byatera
ibibazo by’uruhu cyangwa ku mubiri. Impungenge nyinshi zishingiye kuri mikorobe
nka Staphylococcus, ishobora gutera indwara zitandukanye, harimo izo ku ruhu no
mu maso.
Dr. Botey-Salo
asaba abantu gukaraba intoki neza mbere yo gukoresha ibikoresho byo kwisiga, no
gukurikirana isuku y’ibikoresho byose bakoresha, kwirinda kubibika hafi
y’ubwiherero kuko amazi akoreshwamo ashobora gukwirakwiza udukoko igihe
atarutse.
Ngo ni ngombwa ko
umuntu atavanga ibikoresho bye n’abandi cyangwa akoreshe ibikoresho byarengeje
igihe cyabyo. Abashakashatsi basanga ko gusukura ibikoresho nk’uburoso buri
gihe ari uburyo bwiza bwo kwirinda mikorobe no gukumira ibibazo by’ubuzima.
Ibikoresho
byarengeje igihe n’ibidakorerwa isuku bikunze kuba indiri y’udukoko ibi
byekerekana ko ubushobozi bwo kubirinda mikorobe bwabuze, bityo bikaba bishobora
kuba intandaro y’ibibazo ku ruhu cyangwa mu maso. Ubu bushakashatsi bwerekanye
ko icyintu cyose cyarengeje itariki ntarengwa yo gukoreshwa, kigomba gusimburwa
kugirango hirindwe ibi bazo by’ubuzima.Abashakashatsi bo mu Bwongereza bafashe ibikoresho
bikoreshwa mu kongera ubwiza barabisuzumaIbikoresho bigiye gupimwa muri Laboratoire ya London
Metroplitan UniversityDr. Botey-Salo yasobanuye ukuntu utunyabuzima dutera indwara
twa Stayphylococcus tuboneka mu mavuta n’ibikoresho by’ubwizaIshusho yerekana ibinyabuzima byo mu bwoko bwa Candida
Fungus byasanzwe mu birungo abantu bisiga
Leave a Reply