“Munsuhurize umufasha wange”. Mu ijambo ryuje ubwenge rinaca amarenga y’urwo yihebeye umukunzi we, The Ben yongeye kwerekana urwo akunda Miss Pamella amwita umufasha we maze bitungura abatari bake bamukurikira umunsi ku munsi ku mbuga nkoranyambaga.

Abinyujije kuri konti ye ya Facebook, The Ben yashyizeho ifoto imwe mu zo Uwicyeza Pamella aherutse kwifotoza maze abwira abakunzi be batandukanye bamukurikira umunsi ku munsi ndetse yasaga nk’aho ari kubwira by’umwihariko abo yasize mu Rwanda kugirango bamusuhurize umukunzi we ndetse banamubere mwiza.
The Ben yagize ati “Munsuhurize umufasha wanjye kandi mukomeze kumubanira neza!’’. Ubu butumwa bwakuruye amarangamutima y’abantu benshi cyane bakurikira The Ben kuri Konti ye ya Facebook maze bandika bamwereka ko banyuzwe n’ukuntu abanye na Pamella.
Hari n’abandi batandukanye batangiye kumubaza itariki y’ubukwe ndetse hari n’abatunguwe no kubona yise Pamella umufasha we cyane ko batari bagira igikorwa na kimwe bakora cyerekeranye n’urukundo bamusaba ko yakora ubukwe.


Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora n’ubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje bakabisakaza ku mbuga nkoranyambaga.
Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby’urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu nshuti zabo zitandukanye zabaga zatumiwe zikagenda zuzura amarangamutima y’urukundo rwabo zigashiduka nazo zabashyize hanze.
Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira amashusho muri Tanzania y’indirimbo ‘This is Love’ yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.
The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n’uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana cyane cyane amashusho n’amafoto yagaragazaga uburyohe budasanzwe barimo.
Nyuma y’iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bakagenda berekana ko bakundana ndetse no mu gihe cyageze The Ben agasubira muri Amerika yakomeje kwerekana urwo akunda Pamella mu mafoto n’amashusho yagendaga anyuza ku mbuga nkoranyambaga.
The Ben na Pamella bamaze igihe bakundana
The Ben ati ‘Munsuhurize umufasha wanye’
•
-
Isambu nziza igurishwa ahantu beza i Gasogi – Kigali Dore Isambu Nini Ahantu heza Hagezweho Igasogi Mu muji Wa Kigari. Isambu Ifite Ubuso 15426 Kandi Iri ahantu Hubatse Amazu […]
-
Inzu nziza cyane zirimo ibikoresho byiza kandi bigezweho zikodeshwa Kimironko Amazu Meza Cyane Akodeshwa Arimo Ibintu Byose Kandi Byiza Bishyashya kandi Bigezweho: . Ibitanda Byiza . Intebe Nzaza . Amashuka […]
-
Basubiranyemo benshi bahasiga ubuzima! Bombori bombori muri FARDC i Kinshasa Umutekano wahungabanye mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi […]
-
Ibyo AFC/M23 yakoreye indege ya FARDC bikomeje kuvugisha benshi Mu gihe intambara hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro mu kurwanya […]
-
Uko wakwigarurira umutima w'umukobwa mu minsi 7 gusa Baravuga ngo ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza ndetse ngo burya nubona umugabo mwiza ukwiye ujye umenya ko inyuma […]
Leave a Reply