Zushu na Diamond
Entertainment

Zari yasabiye Zuchu igikombe nyuma y’uko akoze ubukwe na Diamond Platinumz

Share this:

Zari Hassan, umwe mu byamamare bikomeye byo muri Uganda akaba n’uwahoze ari umukunzi w’umuririmbyi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatangaje uko yakiriye ubukwe bw’uyu muhanzi na Zuchu.

Uyu muhango w’ubukwe wabaye ku wa 1 Kamena 2025, mu buryo bw’ibanga cyane, aho Diamond yashyingiranywe na Zuchu, umukobwa usanzwe abarizwa mu nzu itunganya umuziki ayoboye.

Zari, wakundanye na Diamond mu bihe byashize ariko bakaza gutandukana kubera ibyo yamushinjaga byo kumuca inyuma, yavuze ko ashimira cyane imbaraga Zuchu afite zo kwihanganira imyitwarire ya Diamond.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Zari yagize ati: “Zuchu akwiriye igihembo cy’umukobwa w’umwaka. Ni umugore wihangana cyane. Twebwe ntitwigeze tubishobora. Nizeye ko Diamond azamufata neza kuko ubu yabaye umugore we. Aramutse ahinduye imyitwarire byaba ari byiza cyane, kuko ibyo akora si bike.”

Ibi bivuzwe mu gihe Diamond aherutse guca amarenga ko yatanze inkwano mu muryango wa Othman ukomokamo umuhanzikazi Zuchu bamaze igihe bakundana.

Byabaye mu gihe urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu rwakunze kurangwamo gushwana kwa hato na hato, ndetse byanavugwaga ko bombi badakundana bya nyabyo, ahubwo ko ari ikinyoma bahibye mu rwego rwo gucuruza ibihangano byabo.

Share this:

LEAVE A RESPONSE