Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yerekanye ko nta muntu wakongera kwica u Rwanda ku nshuro ya kabiri. Ibi yabivugiye mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 32, Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026 ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Umukuru w’igihugu yavuze ko ubuhamya bwatanzwe bufite aho bushingiye bityo ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bafite akazi gakomeye.
Ati: ”Nagira ngo mpere ku ngingo yo kuvuga ubuhamya Minisitiri Bizimana yatugejejeho. Ibyo twumvise byose bifite aho bishingiye. Abafite uko babihakana ngira ngo bafite akazi gakomeye.
Kugira ngo uhindure amateka nk’ayo y’abantu, abantu nk’abandi uyagire uko ushaka haba mu gihugu hano, byaba hanze cyane cyane ni ho bakunze guhindura aya mateka yacu ku mpamvu zitadukanye, bafite ibyo bazahangana nabyo kugira ngo amateka nk’aya bayavuge ukundi”.
Petezida Kagame yavuze ko ibihe byahindutse ntawe uzongera gupfa. Ati: ”Ibihe byarahindutse ntawe uzongera gupfa, ntawakongera gupfa kuriya. Impamvu kandi ni zindi nyinshi ntabwo wakwica umuntu kabiri, ubigerageje azakwica mbere y’uko umwica”.
Yavuze ko u Rwanda rutapfa kabiri. Ati: ”Igihugu cyose iki gihugu cy’u Rwanda ureba ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica ntabwo wakwica abantu kabiri ntibibaho. Uko utureba aha ntabwo watwica kabiri. Aritwe bakuru, ari abana bacu ntawe uzabica kabiri ntabwo bishoboka. Tuzabaho nk’uko abantu bakwiye kubaho”.
Yavuze ko Abanyarwanda bazabaho byanze bikunze. Ati: ”Tuzabaho byanze bikunze ntawe dusaba kubaho. Uku mbivuze uku hari abazabisubiramo cyangwa bazabivuga ukundi ariko ni ukunguku abe ari ko mubitwara”.






Leave a Reply