Umuhanzi Marina yihanije Bad Rama amwibutsa ko ntaho bagihuriye ku buryo yavanga izina rye mu murongo mubi yahisemo w’ibikorwa byo guharabika u Rwanda anibasira abayobozi barwo.

Bad Rama yifashishije imbuga nkoranyambaga, yasangije abamukurikira ifoto ya Marina ahamya ko ari umukobwa we nubwo batagikorana.

Ati “Ni umukobwa wanjye, ntacyabihindura […] icyo nshaka kubabwira ni uko ari impano Imana yahaye Igihugu cyacu.”

Bad Rama yakomeje agaragaza ko ikibazo Marina yahuye na cyo ari uko abantu bahugiye mu kumucira imanza aho kumuha amahirwe ngo akoreshe impano ye.

Akimara kubona ubu butumwa, Marina atitaye ko Bad Rama yamugaragazaga nk’umuhanzi mwiza, yamwihanije kongera gukoresha izina rye cyane ko badahuje umurongo w’imitekerereze.

Ati “Umva ndagusabye siba biriya wanditse umvugaho, ntuzongere kumvanga muri gahunda zawe n’umurongo mubi wahisemo wo kuvuga nabi u Rwanda n’ubuyobozi bw’Igihugu.”

Marina yibukije Bad Rama ko ntaho bagihuriye cyane ko we ari Umunyarwanda ukunda Igihugu cye ushyize imbere gufatanya n’abandi kucyubaka.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Marina yakomeje ati “Ntaho ngihuriye nawe, nta mpamvu yo kumvanga muri gahunda zawe, njye ndi Umunyarwanda ukunda Igihugu cye ushyize imbere gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka urwatubyaye. Nitandukanyije nawe, izina ryanjye ureke kurivanga n’ibikorwa byose urimo.”

Uretse Marina, benshi mu bakurikira imyidagaduro bamaze iminsi bikoma Bad Rama udasiba kugaragaza ko yahisemo umurongo wo gusebya u Rwanda no guharabika abayobozi barwo yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Marina na Bad Rama bakoranye muri The Mane Music y’uyu mugabo yinjiyemo mu 2018 aza kuyisezeramo mu 2021.

By emmy