Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge guhamya Shema Arnaud De Bosscher uzwi nka DJ Toxxyk, ibyaha bumukurikiranyeho birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Iburanisha ry’urubanza mu mizi ryabaye kuri uyu wa 20 Mata 2026, nyuma y’uko ku wa 15 Mata rwasubitswe ku busabe bw’uruhande rwunganira uregwa rwifuzaga ko urubanza rwakomeza abamwunganira bari kumwe n’uregwa kuko yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Kuri iyi nshuro, abunganira DJ Toxxyk bari mu Igororero rya Mageragere aho umukiliya wabo afungiwe kugira ngo bamwunganire ariko bari kumwe na we.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kumuhamya ibyaha bumukurikiranyeho, agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Dj Toxxyk uregwa ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo n’ibindi.
Ni ibyaha bifitanye isano n’impanuka DJ Toxxyk yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, ikagwamo umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe ubwo hakorwaga iperereza.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 111 riteganya ko umuntu wica undi bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ku cyaha kijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, itegeko riteganya ko ugihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Mu gihe icyaha cyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka hakurikijwe itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda ryo mu 1987 nubwo ryavuguruwe kuko ari ryo ryakoreshwaga ubwo icyaha cyakorwaga, igihano kiri hagati y’amezi atatu kugera ku mwaka n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 10.000 Frw na 30.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, naho iyo mpanuka itaba yatewe n’ikosa rye.
DJ Toxxyk we aburana yemera ibyaha bibiri by’ubwicanyi budaturutse ku bushake n’icyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka ariko ibyo gukoresha ibiyobyabwenge akabihakana.
Yeretse Urukiko ko yanasabye imbabazi umuryango w’umupolisi yahemukiye kandi wanamubabariye.
Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 4 Gicurasi 2026 Saa Munani z’amanywa.
