Umutwe wa AFC/M23 wemeje bidasubirwaho ko Coloneli Willy Ngoma, yishwe na Leta ya Kinshasa Kuwa 24 Gashyantare 2026,aho Ingabo za Leta zishe amasezerano nkana zigamije cyane cyane kwica abasirikare ba M23 ndetse n’abaturage b’abasivile bari hanze y’urugamba.
Ibi M23 yabitangaje mu itangazo yasohoye ku wa 28 Gashyantare,aho yavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwishe nkana amasezerano yo guhagarika imirwano maze bugatangiza intambara yeruye, bugamije cyane cyane kwica abasirikare bayo ndetse n’abaturage b’abasivili bari hanze y’imirongo y’urugamba.
Ibi byaha bikomeye Ingabo za Leta zakoze byatumye hapfa umwe mu basirikare bakuru b’Ingabo za Armée Révolutionnaire Congolaise (ARC), coloneli Willy Ngoma, wishwe ku wa 24 Gashyantare 2026,ndetse bikaba bikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage benshi b’inzirakarengane.
AFC/M23 yavuze ko ibyo byaha bitazigera bihanishwa ubusa cyangwa ngo byirengagizwe.
Yagize iti:”Kwibuka abazize ibyo bikorwa bibi bidusaba inshingano kandi bikadusaba guhagurukira hamwe,ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bizagira ingaruka. Inshingano zacu ni ukurinda abaturage bacu ndetse n’abasirikare bacu ku bice byose twabohoye”.
M23 yakomeje ivuga ko mu byumweru bishize ihuriro AFC/M23 ryakomeje kwamagana no kumenyesha abahuza baryo na Leta ya kinshasa bari mu biganiro byamahoro ku bijyanye no kurenga ku masezerano no guhagarika imirwano, ndetse n’ubwicanyi bwakorewe abaturage b’abasivile n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu duce dutuwe cyane two muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo,
Yagize iti:”Tuributsa ko mu byumweru bishize,Ihuriro AFC/M23 ryakomeje kwamagana no kumenyesha abahuza bari mu biganiro by’amahoro ku bijyanye no kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano byagiye bivugwa kenshi,ndetse n’ubwicanyi bwakorewe abasivile n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu duce dutuwe cyane two muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane i Kawele,Mweso, Rutigita,Kitazungura,Rugezi,Kitendebwa, Kashihe,Kiduveri,Rubaya,Rumbishi,Walikale,Masisi,Kalehe,Gasovu,Nkokwe,Gatoyi,Minembwe,Gashake,Murema,Mberwa,Ruki,Mutobo,Nyaruhinga,Mulumemunene,Rutare,Kadasomwa,Nyagisozi,Nyabikeri,Kinyumba,Nyabyondo,Nyabikeri,Miyanja,Kasirosiro,Bunyantenge,Misiya, ndetse no mu nkengero zabyo.
AFC/M23 yavuze kandi ko n’ubwo yari imaze igihe itanga izi mpuruza kandi zigaragara,zateshejwe agaciro ku bushake, ndetse bigaragara agasuzuguro ku bari bagamije kugabanya umwuka mubi w’intambara ndetse no kurengera abaturage b’abasivile.
Ni mu gihe iyi ntambara rusange yashyizweho n’ubutegetsi bwa Kinshasa ikomeje, AFC/M23 ihagaze ishikamye ku ruhande rw’abaturage b’abasivile,inakomeza kwiyemeza gushyigikira inzira y’amahoro no gushimangira ubushake bwayo bwo kurinda no kurengera abasivile ndetse n’imitungo yabo.


Leave a Reply