Alireza Arafi yemejwe nk’umusimbura w’agateganyo w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, waguye mu bitero Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Israel ziri kugaba kuri iki gihugu.
Uyu musimbura wa Ali Khamenei yatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 1 Werurwe 2026, nyuma y’umunsi umwe uyu muyobozi w’ikirenga yishwe.
Biteganyijwe ko muri iyi minsi Iran izayoborwa n’Akanama kagizwe na Perezida, Masoud Pezeshkian, Alireza Arafi na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Gholamhossein Mohseni Ejei, kugeza igihe Akanama k’inararibonye kazemeza Umuyobozi mushya w’Ikirenga muri Iran.
Urupfu rwa Ali Khamenei rwamenyekanye mu masaha y’ijoro ashyira kuri iki Cyumweru. Yishwe n’ibitero Ingabo za Amerika zagabye ku rugo rwe ku wa Gatandatu. Yari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran kuva mu 1989.
Alireza Arafi yinjiye mu nshingano mu gihe Iran ikomeje guhangana n’ibitero bya Amerika na Israel, ndetse no kureba uko yahorera Umuyobozi w’Ikirenga wayo. Yari asanzwe ari umwe mu bagize akanama k’inararibonye ari nako gatora Umuyobozi w’Ikirenga.


Leave a Reply