Byinshi kuri Mojtaba Hossein Khamenei wagizwe umuyobozi w’ikirenga wa Iran

Posted by

Inama y’Impuguke muri Iran yagize umuhungu wa Ali Hosseini Khamanei, Mojtaba Hossein Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu nyuma y’igihe kirenga icyumweru se yiciwe mu gitero cyagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.

Iyi nama yemeje itorwa rya Mojtaba ku wa 8 Werurwe 2026, isaba abaturage ba Iran kumushyigikira no gusigasira ubumwe hagati yabo, cyane cyane mu gihe igihugu cyabo kiri mu ntambara na Amerika na Israel.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, aherutse kubwira itangazamakuru ko igihugu cye kitazemera ko Mojtaba aba Umuyobozi w’Ikirenga, agaragaza ko ashaka kugira uruhare mu gutoranya ukwiye kuyobora Iran.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yavuze ko kugira Mojtaba Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran bigiye gutuma ahinduka igipimo kugira ngo yicwe nk’umubyeyi we.

Mojtaba afite imyaka 56 y’amavuko, akaba ari umuhungu wa kabiri wa Khamenei. Nubwo nta nshingano yari afite mu buryo buzwi, abakurikiranira hafi politiki yo muri Iran bahamya ko yagize uruhare rukomeye mu miyoborere y’iki gihugu.

Bivugwa ko Mojtaba ari umuntu ukorana bya hafi n’umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, kandi ko ibikorwa byawo byose abigiramo uruhare rukomeye.

Mu 2007, inyandiko za Amerika zasohowe ku rubuga rwa WikiLeaks zagaragazaga impungenge ko Mojtaba ari gukurana imbaraga kandi ko ashobora kuba agira uruhare rukomeye mu buyobozi bwa Iran.

Mu 2019, Amerika yafatiye Mojtaba ibihano by’ubukungu, imushinja guhagararira se mu nshingano kandi atarigeze atorwa cyangwa se ngo ashyirwe mu mwanya uwo ari wo wose muri Leta ya Iran.

Umusesenguzi akaba n’umwanditsi w’ikinyamakuru The Atlantic, Graeme Wood, yatangaje ko mu kwezi gushize yavuganye n’umwe mu bazi Mojtaba, amubwira ko Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran ari “umuntu mubi cyane ku Isi” kandi ko ashobora kuba ari umugome kurusha umubyeyi we.

Bitandukanye n’umubyeyi we, Mojtaba we ntagendera cyane ku mahame y’idini ya Isilamu, ibi bigafatwa nk’ikintu kibi cyane kuko ibyo Khamenei yihanganiraga ashingiye ku byanditswe muri ‘Koran’, we ashobora kutabyihanganira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *