Kuva imyuna biterwa n’iki? Icyo wakora ngo ubyirinde cyangwa ubikire igihe bikubayeho

Posted by

Bigeze bakubeshya ngo kuva imyuna biterwa no gutekereza cyane? Mbese ngo ni wowe utekereza kurusha abandi. Cyangwa se bakakubwira ko biterwa n’uko amaraso aba yanduye agasohoka ngo hasigare asukuye. Ibyo ni ibinyoma byambaye ubusa. None se kuki tuva imyuna?

Kuva imyuna biterwa no gukomereka k’udutsi two mu mazuru. Izuru ribamo udutsi duto cyane kandi tworoshye. Iyo hari igikubaganyije utu dutsi bishobora gutuma uhita uva imyuna.

Ibishobora gutera utu dutsi gukomereka hakubiyemo gukubaganya amazuru, gushyiramo intoki, kwiyenza ku muntu akagukubita ingumi ku zuru, kumagara mu mazuru, gupfuna cyane, kurwara ibicurane cyangwa ukagira ama-allergy mu mazuru. Hari n’indwara zitera kuva imyuna nka hemophillia na leukemia.

Impamvu abantu bakunda kuva imyuna mu gihe cy’izuba ryinshi ni uko izuba rituma amazuru yumagara. Uba ugomba kunywa amazi menshi kugira ngo bigufashe kugumana ububobere.

Ugomba kwirinda kurarama mu gihe uri kuva imyuna. Ibaze nawe amaraso ari guturuka mu mazuru nawe ugashaka kuyasubiza mu mutwe! Nonese ushaka kuvira mwo imbere? Ahubwo ushobora kwicara wemye ugafunga izuru ukoresheje ibikumwe cyangwa agatambaro, maze ukarindira ko imyuna ihagarara. Na none irinde kwikora mu mazuru mu gihe wavuye imyuna.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *