Gen Alain-Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Kamena 2020 kugeza muri Nzeri 2022, yafunguwe kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 nyuma y’imyaka hafi itatu afunzwe.
Bunyoni yafunguriwe rimwe n’abandi bantu 10 kubera impamvu z’uburwayi nk’uko byemezwa na bamwe mu bashinzwe umutekano mu Burundi n’umunyamategeko we, Me Placide Gatoto, babyemeje.
Bunyoni yari umwe mu bantu bakomeye cyane mu Burundi bitewe n’inzego nyinshi zikomeye yakozemo, cyane cyane iz’umutekano. Ni we wa mbere wahawe ipeti rya Général muri Polisi y’iki gihugu.
Yatawe muri yombi muri Mata 2023, ashinjwa ibyaha bifitanye isano no gushaka kugirira nabi Perezida Evariste Ndayishimiye n’ibyo guhungabanya ubukungu bw’igihugu.
Byaramuhamye, akatirwa igifungo cya burundu, ajyanwa muri gereza ya Gitega.
Yari umwe mu bayobozi bafite imitungo myinshi irimo inyubako n’imodoka ariko urukiko rwanzuye ko yose ifatirwa, ikagurishwa kugira ngo yishyure ibyo yashinjwaga kwiba Leta y’u Burundi.
Bunyoni yajyanywe mu bitaro bya Gitega tariki ya 9 Ukwakira 2025, nyuma y’aho impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu zamusuye mu cyumba cyihariye yari afungiwemo zigaragaraje ko ashobora gupfa.
Perezida w’umuryango APRODH uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Pierre Claver Mbonimpa, yagaragaje ko uretse Diabetes yageze ku gipimo cyo hejuru, ubuzima bwo mu mutwe bwa Bunyoni bwahungabanye cyane, bigera aho ajya yumva abantu hafi y’aho afungiwe, akihisha munsi y’igitanda.
Ubuvuzi bwahawe Bunyoni mu bitaro bya Gitega ntacyo bwatanze kuko yakomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro byigenga bya Kira biherereye i Bujumbura ariko naho yahavanywe nyuma y’igihe gito ubwo byagaragaraga ko nta mpinduka.
Icyemezo cya Leta y’u Burundi cyo gufungura Gen Bunyoni gica amarenga ko ashobora koherezwa kuvurirwa mu bitaro byo mu mahanga, ahari abaganga bashobora kumwitaho kurusha ab’i Bujumbura na Gitega.







Leave a Reply