Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yareze umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul muri FERWAFA, imushinja gukubita umukinnyi wayo umugeri mu myanya y’ibanga.
Ibi byabaye mu mukino Mukura VS yatsinzwemo na Rutsiro FC ibitego 2-1, ku munsi wa 29 wa shampiyona yabereye kuri Stade Kamena.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, ahagana ku munota wa 79, habaye impaka nyuma y’uko Rutsiro ihawe penaliti. Myugariro Mbonyamahoro Serieux yagiye kubaza umusifuzi impamvu y’icyo cyemezo, ariko ahita amukubita umugeri mu myanya y’ibanga, bituma ajyanwa kwa muganga, ndetse ahita ahabwa ikarita y’umutuku.
Uretse ibyo, umutoza wa Mukura, Nshimiyimana Canisius, na we yahawe ikarita itukura nyuma yo kujya kubaza abasifuzi ku misifurire itanyuze ikipe ye. Hari n’abandi bakinnyi bahawe amakarita y’umuhondo mu gihe bageragezaga gusobanukirwa ibyemezo byafashwe.
Mukura VS ivuga ko yarenganye muri uyu mukino, isaba ko hafatwa ingamba ku musifuzi wakoze ayo makosa, ndetse igasaba no gukurirwaho amakarita bahawe bamwe mu bakinnyi n’umutoza wayo.
Uyu mukino warangiye Rutsiro FC itsinze ibitego 2-1, byose byabonetse kuri penaliti.


Leave a Reply