, , ,

Iran yateguje Amerika na Israel ko bazishyura ibyo bangije ku kibi n’icyiza

Posted by

Iran yabwiye amerika na Israel ko bazishyura ibyo bangije

Umuyobozi w’Ikirenga mushya wa Iran, Mojtaba Khamenei, yavuze ko igihugu cyabo kizasaba indishyi Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ku bitero simusiga ibi bihugu byabagabyeho.

Mojtaba Khamenei yaburiye ababashojeho intambara ko nibirengagiza kubyubahiriza, Iran itazatekereza kabiri ku gufatira no kwangiriza imitungo ya Israel na Amerika.

Ku wa 28 Gashyantare 2026 ni bwo Israel na Amerika byagabye ibitero simusiga kuri Iran. Rugikubita ibitero byahitanye abayobozi bakuru ba Iran barenga 40 barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran ari na we se wa Mojtaba Khamenei.

Bivugwa ko na Mojtaba Khamenei yabikomerekeyemo ariko ntibyamuhitana.

Mojtaba Khamenei yibukije ko Iran izashyira umutima hamwe ari uko ihoreye abo bantu babo bishwe, ndetse ko izihorera ku buryo bukomeye.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran yatangaje ko umuyoboro wa Hormuz unyuramo ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli uzakomeza gufungwa, kuko ubwo ari bumwe mu buryo bwo gushyira igitutu kuri Amerika na Israel kugira ngo bihagarike intambara.

Hormuz iri hagati ya Iran na Oman. Buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na 21 tw’ibikomoka kuri peteroli, tungana na 20% by’inyuzwa ahandi hose ku Isi.

Ibihugu byo mu muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi bwa peteroli (OPEC), birimo Iran, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Kuwait na Iran, ni byo bikoresha cyane iyi nzira, byohereza ibikomoka kuri peteroli cyane cyane muri Aziya.

Mojtaba Khamenei yagaragaje ko Iran izahagarika intambara mu gihe ibitero igabwaho bizaba byahagaze ariko ko Amerika na Israel bigomba kubanza byayemerera kuriha ibyo byangije byose i Tehran n’ahandi mu gihugu cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *