Espagne yemeje ko EU ikurikara Donald Trump buhumyi

Posted by

Espagne ntishimishijwe n'uburyo RU ikurikira Donald Trump

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Espagne, Yolanda Diaz, yashinje Abanyaburayi kugaragaza intege nke ku bijyanye n’ibitero Amerika na Israel byagabye kuri Iran, agaragaza ko bakomeje kuba ingaruzwamuheto za Donald Trump, aho guhagarara bashikamye ku bitekerezo bemera.

Yolanda Diaz yavuze ko gukurikira buhumyi Amerika bishobora gutuma abaturage bo mu Burayi batangira gushidikanya ku bushobozi bw’ubuyobozi bubahagarariye.

Uyu muyobozi yavuze ko EU ikomeje kwitwara nk’umwana w’imfubyi utagira icyerekezo, ndetse udafite icyo yakora mu bihe bikomeye, ko uyu muryango ugomba guharanira politiki mpuzamahanga yayo aho “gufatwa bugwate na Trump”.

Uyu muyobozi yavuze ko EU ikwiriye kwamagana iyi ntambara Amerika na Israel byashoje kuri Iran, anenga bikomeye Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen ku kurya indimi ntiyamagane ibi bikorwa.

Mu burakari bwinshi cyane Minisitiri Yolanda Diaz, yifatiye ku gahanga abayobozi ba EU ashingiye ku myitwarire bagaragaje ubwo Iran yaraswagaho.

Ati “Ni ubucucu kuko Trump ntajya yubaha abantu bitwara nk’aho bamuyoboka buhumyi, bakora ibyo ashaka nta gutekereza.”

Amerika na Israel byatangije intambara yeruye kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026 bigahitana abayobozi bakuru ba Iran barimo n’uwari Umuyobozi Mukuru wayo, Ali Khamenei.

Espagne yagaragaje ko idashyigikiye ibyo Amerika na Israel byakoze. Iki gihugu cyananze ko Amerika ikoresha ibirindiro bya Naval Station Rota cyangwa Moron Air Base gisanzwe gisangiye na Amerika, mu kurasa kuri Iran.

Ni ibintu byababaje Donald Trump cyane ndetse avuga ko agiye guhagarika ubufatanye mu bucuruzi bwose na Espagne.

Espagne kandi ntiyemera gahunda ya OTAN yo gukoresha 5% by’ingengo y’imari y’ibihugu bigize uyu muryango wo gutabarana.

Espagne igaragaza ko nta mpamvu n’imwe yagombaga kwijandika mu bintu bibi byateza Isi akaga ishingiye ku bwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *