AFC/M23 na FARDC basakiraniye i Malemo

Posted by

AFC/M23 na FARDC barwaniye i Malemo

Kuva mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 14 Werurwe, imirwano ikaze yabaye hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo muri Malemo, umudugudu wo muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, Teritwari ya Masisi, Kivu y’Amajyaruguru, ku muhanda Kalembe-Mpety.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yatangiye ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo ubwo Wazalendo yagabaga igitero ku birindiro by’inyeshyamba muri ako karere.

Kuva icyo gihe, urusaku rw’amasasu n’ibisasu by’intwaro ziremereye ndetse n’izoroheje rwumvikanaga mu nkengero zaho nk’uko inkuru dukesha ACTUALITE.CD ivuga.

Iki kibazo cyateye ubwoba bwinshi mu baturage bo mu midugudu bituranye, benshi muri bo bakaba bifungiraniye mu ngo zabo, batinya ko imirwano ifata intera.

Iyi mirwano mishya ibaye nyuma y’amasaha 24 havuzwe  indi i Kashuga, muri Gurupoma ya Bashali Mokoto na none, aho wazalendo yari yari yateye ibirindiro by’inyeshyamba za AFC / M23 ntibiyihire..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *