Abofisiye n’abandi basirikare bo mu nzego zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) basoje kuri uyu munsi amahugurwa y’ibanze y’Ingabo zidasanzwe yakozwe mu gihe cy’ amezi icyenda mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare i Nasho, mu Karere ka Kirehe.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Mu ijambo rye Gen Muganga yashimiye aba bofisiye n’abandi basirikare ku bwitange, ubufatanye n’ imyitwarire myiza byabaranze mu gihe cyose cy’amahugurwa.
Yabasabye gukomeza kugira intego, gukomera ku kinyabupfura, no gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri aya mahugurwa mu mirimo bazakora mu gihe kiri imbere.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abajenerali ba RDF n’abandi ba ofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.








Leave a Reply