Imyambarire ya Bianca Censori wa Kanye West yongeye kurikoroza – AMAFOTO
Umugore w’umuraperi Kanye West , Bianca Censori yongeye kurikoroza nyuma yo kongera kugaragara yambaye imyambaro yerekana ubwambure bwe ndetse itari isanzwe muri rubanda .
Uyu mufasha w’umuraperi Kanye West uzwi nka Ye , yatangaje isi ubwo yashyiraga hanze amafoto amugaragaza yambaye umwambaro uhisha ibice biherereyemo imyanya y’ibanga nyir’izina gusa [ body suit] usanzwe wambaranwa n’ipantalo , n’inkweto ndende zikoze mu bwoya byonyine .
Indi nkuru wasoma bifitanye isano :Niki Minaj na Cardi B mu rutonde rw’abagore bahinduye amateka ya HipHop ku isi – Billboard
Bianca w’imyaka 30 wari usanzwe ari umwubatsi w’amazu ariko akaza kwinjira mu ruganda rw’imideli yahise yongera gushyira hanze andi mashusho yanakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga asohoka mu modoka ye ihenze yo mu bwoko bwa Porsche 911 yerekeza mu iduka nabwo yambaye body suit yereruka utwikira ibice by’ibanga gusa n’amalinete y’umukara .
Iyi myambarire ya Censori benshi bakomeje gutangaza ko ibibutsa amwe mu mashusho agaragara muri nyinshi mu ndirimbo za T- Pain na Flo Rida mu myaka yatambutse .
Aya mashusho agiye hanze mu gihe nta minsi ishize hatangiye kumvikana amakuru atandukanye ajyanye n’umwuka utari mwiza mu rukundo rwe n’umuraperi Ye kubera ubushyamirane ahanini buturuka mu kuba Kanye ashaka kugira uruhare no kugenzura ibikorwa bya Bianca by’umwihariko ibijyanye no kwinjiza amafaranga birimo ‘Endorsement deal’ no kuba brand ambassador w’ibigo bikomeye , nubwo Bianca we yifuza kwigenga kuruta kuba gusa ‘umugore wa Kanye West’.
Si ku nshuro ya mbere , imyambarire ya Bianca yongera gutitiza imbuga nkoranyambaga kubera ko ubwo aba bombi bari kumwe mu mujyi wa Satanyi mu gihugu cya Esipanye nabwo uyu munya-Australia yari yambaye akenda gato gahisha igice cyo ku mabere gusa ahandi hose yambaye ubusa .
Nubwo Kanye na Censori bari kumwe agatoki ku kandi muri Esipanye ,ni inshuro nyinshi Bianca yagiye agaragara ari wenyine mu bikorwa bitandukanye ndetse bitihise n’iyi nshuro yagaragaye arimo gutembera mu mujyi wa Los Angeles nta Kanye West uri hafi aho .
Nubwo iyi myimbarire y’uyu munyamidelikazi ikomeje kunengwa n’abatari bake bavuga ko ihabanye n’umuco nyafurika ndetse n’indangagaciro z’abagore ; iyi myambarire idasanzwe inamaze kumugira icyamamare ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko kuri Instagram aho akurikirwa n’abarenga ibihumbi magana ane na mirongo itandatu .

Don’t miss your chance with me!





