Irani yasubije Donald Trump
Politics

Mu bukana bwinshi Ayatollah wa Iran yasubije Trump wamusabye kumanika amaboko

Share this:

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Kamena , Umuyobozi w’ikirenga wa Iran , Ayatollah Ali Khamenei yatangaje ko igihugu cye kitazigera kimanika amaboko mu ntambara kirimo na Israel kubera ibyifuzo bya Perezida Donald Trump .

Ubwo yatangaga imbwirwaruhame ku baturage be , Ayatollah yatangaje ko nta rimwe intambara idahagarikwa no kurwana , kuruswaho bigasubizwa kuraswaho ndetse n’ibitero bya gisirikare bisubirishwa ibindi .

Aho yagize ati ; ” Turihanangiriza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuzirengera ingaruka zikomeye izahura nazo igihe cyose  yaba yishoye muri iyi ntambara .” Nkuko Ayatollah yabitangaje .

Ni no muri iyi mbwirwaruhame kandi ,Uyu muyobozi  yanaburiye Amerika ko niba ikomeje umujyo irimo ishobora kuzahura n’ingaruka mbi itazigera ibonera igisubizo mu mateka yayo .

Ibi uyu muyobozi w’ikirenga wa leta ya Tehran abitangaje nta masaha 24 aciyeho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , Donald J.Trump ahamagariye iki gihugu gukora icyo yise ‘ Kuva ku bintu ntacyo usabye’.

Khamenei yanahishuye ko Amerika igomba kumenya ko Iran n’abaturage bayo batazigera bareka gutera Israel ndetse ko niramuka yishoye muri iyi ntambara izabona ingaruka zikomeye .

Ati : “Abanya- Iran bahora biteguye kurwana na buri muntu wese ubashoyeho intambara ndetse ntituzemera na rimwe amahoro twagenewe kimwe nuko abantu bacu batazigera bemera intambara bashoweho .”

Ku munsi wo ku wa mbere w’iki cyumweru , Perezida Trump wari mu nama y’abakuru b’ibihugu bifite ubukungu  butajegajega ku isi ya G7 Global Summit , yasohotse igitaraganya inama atarangiye avuga ko Iran ikwiye kureka guhagarika gukora intwaro za kirimbuzi .

Ati : ‘Iran yagombye kuba yarasinye amasezerano nayibwiye gusinya . iki ni igisebo ndetse n’umwanda ku kiremwamuntu . Iran ntiyagakwiye kuba itunze intwaro za kirimbuzi , Nabivuze inshuro nyinshi ko buri wese agomba kwamagana Iran.’ Nkuko yahise abyandika ku rukuta rwe rwa X .

Ese igikorwa cya leta ya Kenya kiraca amarenga y’intambara yagutse mu burasirazuba bwo hagati ?

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya yaburiye abanyakenya batuye cyangwa bifuza gutembera muri Israel na Iran nyuma y’umwuka w’intambara ukomeje kuzamuka hagati y’ibihugu byombi .

Kubera ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara hagati y’ibihugu bya Iran na Israel , kimwe nk’ibindi bihugu byose  ; Leta ya Kenya yasabye abenegihugu bayo bariyo kuvayo ndetse guhagarika gukorera ingendo muri ibi bihugu byombi .

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ishami rishinzwe umuryango mugari w’abanyakenya batuye hanze y’iki gihugu muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yacyo , rigaragaza ko iyi leta ihangayikishijwe bikomeye n’umutekano w’abaturage bayo baba muri ibi bice mu gihe isura y’intambara yagutse mu burasirazuba ikomeza gufata irangi .

Aho iri tangazo rigira riti  :” Bijyanye n’amakimbirane akomeje kugaragara hagati ya Iran na Israel , leta ya Kenya iragira inama abaturage ba Kenya bahatuye  gukora uko bashoboye bakava muri utu duce twavuzwe .

Share this:

LEAVE A RESPONSE