Donald Trump yavuze uburyo igikomangoma cya Arabie Saoudite kimucinyaho inkoro

Posted by

Trump yavuze ko igikomangoma cya Arabie Saoudite kimicinyaho inkoro

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yigambye ko Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman (MbS), amucinyaho inkoro.

Ibi Trump yabigarutseho ubwo yari mu nama ngarukamwaka y’ikigega cy’ishoramari cya Arabie Saoudite yabereye i Miami.

Yabaye mu gihe intambara Amerika na Israel byashoje kuri Iran yateje ibikorwa byo kwihorera byangije ibikorwaremezo bya Arabie Saoudite.

Muri iyi nama, Trump yavuze ku mubano we n’Umwami wa Arabie Saoudite, Salman bin Abdulaziz Al Saud w’imyaka 90.

Ati “Nkunda Umwami wa Arabie Saoudite, ni umugabo utangaje. Ubwo nari ndiyo twahuje urugwiro.”

Yakomeje avuga uburyo rimwe yamufashe akaboko kugira ngo ahaguruke.

Ati “Bambwiye ko ari bwo bwa mbere yari afashe akaboko k’undi muntu […] natekereje ko anyishimiye. Kandi koko yaranyishimiye n’ubu aracyankunda, ni umugabo mwiza wo guha intashyo. Ni umugabo mwiza wabyaye umuhungu mwiza.”

Agaruka ku mubano we n’Igikomangoma Mohammed bin Salman, Trump yavuze ko rimwe yigeze kumubwira ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze umwaka ziri marembera, gusa ubu akaba ari igihugu kiri mu bihagaze neza ku Isi.

Ati “Ntiyatekerezaga ko ibi bizaba, ntiyatekerezaga ko azaba ari kuncinyaho inkoro […] yumvaga ko nzaba ndi Perezida wa Amerika nk’abandi basanzwe w’umuswa, wari ugiye kuroha igihugu, gusa ubu agomba kunyitwaraho neza.”

Hashize iminsi kandi Trump atangaje ko Igikomangoma Mohammed bin Salman yamuteye ingabo mu bitugu mu bitero Amerika yagabye muri Iran.

Ati “Ni indwanyi cyane, kandi ari ku ruhande rwacu.”

Ikinyamakuru The New York Times giherutse kwandika ko Mohammed bin Salman ubwe yasabye Trump gukomeza intambara Amerika na Israel byashoje muri Iran, kandi ko ibi bizaba ari uguhindura amateka y’Uburasirazuba bwo Hagati.

Iyi nkuru yakomezaga ivuga ko Igikomangoma gishyigikiye guhindura ubutegetsi bwa Iran nk’umuti wo kurandura burundu guverinoma badacana uwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *