Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga byibasiye bimwe mu bice by’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu birimo n’Umujyi wa Dubai, bihateza umwuzure ndetse bituma inkuba ikubita agasongero k’inyubako ya mbere ndende ku Isi ya Burj Khalifa.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inkuba ikubita iyo nyubako ifite uburebure bwa metero 829, mu gihe imvura nyinshi yari iri kugwa mu mijyi itandukanye y’iki gihugu.
Sky News yatangaje ko iyo mvura nyinshi ivanze n’umuyaga yumvikanyemo n’inkuba yatumye inzego zishinzwe umutekano ziburira abaturage ngo bitwararike.
Mu mijyi itandukanye irimo na Dubai hafatiwe amashusho agaragaza imihanda myinshi yuzuyemo amazi, imodoka zimwe zarengewe abashinzwe umutekano bari kurwana no kuzirohora.
Polisi ya Dubai yatangaje ko yongeye ingufu mu gukemura ibibazo byatewe n’iyo mvura, aho amatsinda yihariye yashyizwe ku mihanda kugira ngo afashe mu kuyitunganya ngo barebe ko imodoka zongera kugenda.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Polisi ya Dubai yagize iti “Amatsinda yacu ari gukora ibishoboka byose kugira ngo imihanda ikomeze gukoreshwa neza no kurinda umutekano w’abayigenderamo.”
Iyo mvura yatewe n’imihindagurikire y’ikirere ndetse ishobora no kugira ingaruka ku ngendo zo mu kirere zimwe na zimwe.
Ubuyobozi bwasabye abaturage bari bafite ingendo z’indege kubanza kuvugana n’amasosiyete akora ubwo bwikorezi mbere yo kujya ku bibuga by’indege kuko ikirere iyo kitabona neza gishobora gutuma zimwe mu ngendo zitinda cyangwa zigahagarikwa.
Kugeza ubu ntiharatangazwa ibyangijwe n’ibyo biza muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu cyangwa niba hari ababuriyemo ubuzima.








Leave a Reply