Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko ibikorwa birimo kugaragara ku mirongo inyuranye yo ku rugamba ari ibisanzwe byo “guhinduranya imitwe y’ingabo”, nyuma y’iminsi bivugwa ko abarwanyi baryo bari kuva mu birindiro byabo mu bice bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru.
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara kuri X ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ushize, Umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka yagize ati: “… Ibikorwa birimo kugaragara muri iki gihe ku mirongo inyuranye yo ku rugamba bijyanye gusa n’ihinduranya risanzwe kandi ry’amayeri y’urugamba ry’imitwe” ya M23.
Yongeraho ko M23 igishishikajwe buri gihe no kubahiriza neza “ingamba z’icyizere zo muri gahunda y’amahoro ya Doha” kandi ko yiyemeje “kurinda abaturage b’abasivile, ndetse yiteguye kurandura inkeke iyo ari yo yose kuva aho ituruka”.
Ku ruhande rwe, Umuvugizi w’ingabo za FARDC yabwiye BBC ko nta cyo bari bagira cyo kubivugaho. Guverinoma ya Congo na yo ntacyo iratangaza kuri aya makuru.
AFC/M23 itangaje ibi nyuma y’uko muri iki cyumweru byinshi mu bitangazamakuru byo muri Congo byakomeje gutangaza ko uyu mutwe urimo kuva mu birindiro byawo, cyane cyane muri Lubero na Walikale, usubira inyuma, bikemeza ko ari umusaruro w’ibiganiro biheruka guhuza RDC n’u Rwanda i Washington.







Leave a Reply