Mutoni Assia wakunzwe cyane muri sinema nyarwanda, yavuze ko nyuma yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari byinshi byamugoye birimo kwikorera imirimo yo mu rugo, ndetse n’akazi ko gusukura imirambo kwa muganga, ajya akora iyo byabaye ngombwa.
Mutoni Assia wamenyekanye cyane muri filime Seburikoko yimukiye muri Amerika mu 2022 nyuma yo gukora ubukwe n’umugabo we, Uwizeye Mohammed, ubu bafitanye abana babiri.
Mu kiganiro na MIE, Mutoni Assia, yavuze ko akigera muri Amerika yagowe n’ibintu byinshi ndetse yumvaga yataha bitewe n’uko uko yatekerezaga iki gihugu atari ko yagisanze, kuko Leta yagiyemo yasanze ari mu cyaro ndetse asanga agomba kwikorera imirimo yose.
Ati “Nkiri hano mu Rwanda nari mfite abakozi, ibintu byose nta kintu nari nzi kwikorera, ngera muri Amerika nsanga ninjye mukozi w’urugo, ni njye uri buteke, ndakoropa, ndakora ibintu byose umugabo ajye ku kazi atahe ansange aho. Ubwo buzima bwarangoye cyane.”
Mutoni Assia yakomeje avuga ko yanagowe no kuba mu nzu nto, kandi yari amenyereye kuba mu nzu nini mu Rwanda.
Ati “Ugasanga nabaga mu nzu y’ibyumba umunani, muri Amerika nsaga ndi kuba mu nzu y’imbyumba bitatu, ugasanga ni nk’akazu nabagamo ngitangira ubuzima kandi iyo nzu irahenda.”
“Irungu ryaranyishe ndarwara, nkajya nirirwa ndira, nkajya numva nshaka gutaha, nta n’ikintu na kimwe ubuzima bumariye. Hari indirimbo najyaga numva ya Niyo Bosco nkarira iriya ngo ‘ndabihiwe’, iyo ndirimbo yaramfashije muri icyo gihe numvaga mfite agahinda, ubona nta nshuti ufite, nta bavandimwe, ndi kubyara nkabura n’umuvandimwe ngo aze amfashe umwana, nkabura mama ngo aze abe ari kumwe nanjye. Irungu ryarandiye ndiheba ariko uko ugenda umenyera ugenda ushaka inshuti.”
Uyu mugore avuga ko agera muri Amerika yasanze akazi yashobora ari ugukora kwa muganga, ibintu yangaga cyane, ariko ubu ashobora no gutunganya imirambo akayikorera isuku mu gihe bibaye ngombwa nubwo byabanje kumugora.
Ati “Nkitangira gukora akazi nkora ubu, abantu barapfaga nkirirwa ndira akazi kakananira nkataha, ariko ubu nshobora kuba ndi kumwe n’umuntu mu kanya agahita apfa, nkagenda nkamutunganya, nkamuhanagura nkamworosa bakaza bakamujyana.”
Mutoni Assia, umugabo we n’abana babo bamaze iminsi mu Rwanda aho bari mu biruhuko.







Leave a Reply