Israel yabujije abakirisitu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Mashami ku mpamvu ivuga ko ari izo kubungabunga umutekano, kuko iki gihugu kiri mu ntambara na Iran, icyemezo gikomeje kwamaganwa n’ibihugu byinshi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Polisi ya Israel yabujije kandi abakuriye Kiliziya Gatolika kwizihiza ibi birori inababuza guteranira kuri Kiliziya Ntagatifu ya Sepulchre, isurwa cyane buri mwaka dore ko yubatswe hafi y’imva ya Yezu.
Umunsi Mukuru wa Mashami wizihizwa mbere y’icyumweru kimwe ngo Pasika ibe, ukaba urwibutso rw’igihe Yezu yageraga i Yerusalemu bakamusasira amashami y’ibiti.
Ni ubwa mbere mu myaka myinshi, abakiristo bakumiriwe kwizihiza uyu munsi mukuru muri Israel. Ahantu hatagatifu henshi i Yerusalemu harafunzwe kubera intambara ya Iran ikomeje.
Kiliziya Gatolika yanenze iki cyemezo cya polisi ivuga ko kidakwiye, dore ko cyabujije abarimo abayobozi bakuru muri Kiliziya nka Cardinal Pierbattista Pizzaballa, kwizihiza umunsi wa Mashami ku butaka bizera ko Yezu yabambiweho.
Polisi ya Israel ivuga ko yari yateguje Abakirisitu Gatolika ko nta birori bihuza abantu benshi byizihiza Umunsi Mukuru wa Mashami bizaba kubera umutekano muke, no kuba nta bikorwa by’ubutabazi nk’imodoka zihagije cyangwa aho kwihisha igihe baraswaho ibisasu mu Mujyi wa Yerusalemu byari byateguwe.
Kiliziya Gatolika igaragaza ko Sepulchre idaheruka gusengerwamo kuva intambara ya Iran itangiye, kandi ari ahantu hakira abantu benshi bizera ko ari ahantu hera, ntiyumve impamvu hatagombaga gufungurwa.
U Bufaransa, u Butaliyani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamaganye iki cyemezo, byemeza ko Israel yarengereye mu kubuza abantu gusenga.
Nka Ambasaderi wa Amerika muri Israel, Mike Huckabee, yavuze ko ari ibintu bitari bikwiriye ndetse ko bigoye gusobanura impamvu n’umuntu umwe yabujijwe gusenga.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na we yamaganye iki gikorwa avuga ko biteye inkeke uburyo Israel ikomeje kutubahiriza amabwiriza y’ahantu hatagatifu i Yeruzalemu.
Ati “Abantu b’imyemerere bose bakwiriye kwemererwa gusengera i Yeruzalemu.”
U Ubutaliyani na bwo bwamaganye iki cyemezo, bunahamagaza Ambasaderi wa Israel i Roma gusobanura impamvu bakumiriye abantu gusenga.
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yavuze ko ibyo polisi yakoze ari “ibyaha, bitari no ku bizera gusa ahubwo ku bantu bose baha agaciro ubwisanzure mu bijyanye n’imyemerere.”
Abinyujije kuri X, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko nta kindi kibi bari bagambiriye ahubwo ko Cardinal Pierbattista Pizzaballa yabujijwe kujya muri Kiliziya kubera ko hari hari impungenge z’umutekano muke, yizeza ko abazagerageza gufungura Kiliziya ya Sepulchre mu minsi iri imbere.







Leave a Reply