Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine, yahishuye uko yahunze igihugu nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yo ku itariki ya 15 Mutarama 2026, aho yemereye France 24 mu kiganiro baherutse kugirana, ko yahawe ubufasha n’abashinzwe umutekano mu buyobozi bwa Perezida Yoweri Museveni.
Bobi Wine yagize ati: “Nibyo koko, nahunze urugo rwanjye ku itariki ya 16 Mutarama, nyuma y’umunsi umwe habaye amatora nyuma y’igitero cyagabwe ku nzu yanjye.”
Yongeyeho ati: “Kandi mu by’ukuri, igihe igisirikare cyagabaga igitero ku nzu yanjye bitegetswe na Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Museveni akaba n’umuyobozi w’ingabo zacu. Narasohotse mva mu rugo rwanjye kandi nari maze amezi hafi abiri nihisha….” Yakomeje yemeza ko hari hatanzwe amabwiriza yo kumwica.
Wine yavuze ko yabonye amakuru mbere y’umugambi wo kumugirira nabi. Yagiye kwihisha hafi amezi abiri, ava mu nzu itekanye yimukira mu yindi ari ko yirinda gufatwa. Muri icyo gihe, urugo rwe rwagabweho igitero cya kabiri, umugore we arahohoterwa kandi ajyanwa mu bitaro.
Yongeyeho ati: “Amaherezo, nashoboye guhunga igihugu cyanjye maze nongera kugaragara i Washington.” Yashimiye Abagande basanzwe bashyize ubuzima bwabo mu kaga baramucumbikira, baramugaburira, kandi baramurinda igihe yimukiraga ahantu hatandukanye.
Abajijwe na France24 yavuze ko ubushobozi bwe bwo guhunga abayobozi ibyumweru byinshi byerekana amacakubiri ashobora kuba ari imbere mu butegetsi. Bobi Wine yabishimangiye, yerekana ubufasha yahawe n’abo mu nzego z’umutekano.
Ati: “Nibyo koko. Icy’ingenzi, abaturage ba Uganda barandinze aho najyaga hose. Abaturage basanzwe bashyize ubuzima bwabo mu kaga ndetse n’imiryango yabo kugira ngo bancumbikire, bangaburire, kandi banyambike. Ariko icy’ingenzi, nari mfite ubufasha bw’abashinzwe umutekano, ntavuga, mu butegetsi batemeranya n’uburyo igihugu cyacu kiyobowe, cyane cyane uko igisirikare kiyobowe n’umuhungu wa perezida uriho. Rero narafashijwe kandi nashobooye guhunga igihugu nyuze muri kimwe mu bihugu binini ntari buvuge,”
Bobi Wine n’ishyaka rye, NUP, bavuga ko amatora ubwayo yaranzwe no kohereza abasirikare benshi, guta muri yombi abayoboke, gukata internet ndetse n’uburiganya. Bobi Wine na bagenzi be banze ibyavuye mu matora byemeje ko Museveni yatsindiye manda ya karindwi, bavuga ko amatora yakozwe “ku mbunda.”
Aho ari i Washington, Bobi Wine yiyemeje gukomeza urugamba rwo guharanira demokarasi kandi agaragaza ko yifuza gusubira muri Uganda igihe nikigera.





Leave a Reply