,

Iturika ry’ububiko bw’intwaro mu Burundi ryahitanye abatari bake

Posted by

Ububiko bw'intwaro mu BUrundi bwaturitse

Iturika ry’ububiko bw’intwaro bw’ikigo cya Gisirikare cya cya Musaga i Bujumbura mu Burundi, ryateye inkongi y’umuriro ikomeye, ryahitanye abantu benshi, abandi barakomereka.

Iri turika ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Werurwe 2026, bivugwa ko ryatewe n’ibibazo byabaye mu mashyanyarazi, aho intwaro zarimo zakongotse, ndetse amasasu yarimo agaturika amwe akagwa mu baturage.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, biravuga ko :abantu benshi baburiye ubuzima muri iri turika ryateye inkongi y’umuriro” yibasiye ububiko bw’intwaro i Bujumbura.

Gusa ubuyobozi bw’inzego nkuru z’u Burundi ntiburatangaza umubare w’ibyangijwe n’iri turika, n’abantu baburiyemo ubuzima.

AFP ivuga ko umwe mu bapolisi bo hejuru mu gipolisi cy’u Burundi wari mu bikorwa by’ubutabazi ubwo ririya turika ryabaga yavuze ko “Hari ababarirwa muri mirongo bapfuye, ariko umubare wa nyawo ushobora kwiyongera.”

Nanone kandi umwe mu basirikare bo hejuru mu gisirikare cy’u Burundi, na we yavuze ko “hari ababarirwa muri za mirongo bishwe na ririya turika, abantu babarirwa muri Magana bakomeretse.”

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, mu butumwa yatanze mu ijoro ryacyeye ubwo iri turika ryari rikimara kuba, yihanganishije abagizweho ingaruka n’iriya nkongi y’umuriro yatewe na ririya turika ry’ububiko bw’intwaro za Gisirikare.

Yagize ati “Turahumurije Abarundi bose: inzego z’Igihugu ziri mu kazi kugira zitabare kandi zikore ibishobozi zisubize ibintu mu buryo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *