,

Ibyiyumviro bya Mutsinzi Ange nyuma yo gufasha abavandimwe ‘Mickels’ kuza mu Mavubi

Posted by

Impamga 3 mu mavubi zavugishije abatari bake

Myugariro wa Zira FK n’ikipe y’Igihugu Amavubi, Mutsinzi Ange yavuze ko yishimiye urwego abakinnyi batatu bashya berekanye mu Mavubi cyane ko na we ari umwe mu bagize uruhare mu kubumvisha ko baza gukinira u Rwanda.

Mu bakinnyi bakinnye imikino ya FIFA Series banafashije u Rwanda kuryegukana harimo amaraso mashya, muri abo bakinnyi hakaba harimo abavandimwe batatu bakina muri Azerbaijan.

Abo ni impanga Joy-Lance Mickels ukinira Sabah Baku wanatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere ku mukino wa Estonia na Joy-Slayd Mickels ukinira Karavan na murumuna wabo Leroy-Jacques Mickels wanabaye umukinnyi w’irushanwa nyuma yo gutsinda ibitego bibiri muri iyi mikino.

Ange Mutsinzi yabwiye ISIMBI ko yaganiriye na Leroy-Jacques Mickels kuko bakinana undi yumva afite inyota yo kuza gukinira u Rwanda, abimufashamo.

Ati “Umwe muri bo (Leroy-Jacques Mickels) turakinana, twagize umwanya wo kuganira nsanga afite inkomoko mu Rwanda, ni yo mpamvu namuganirije mubaza ko agize amahirwe yo gukinira u Rwanda yabyishimira, abyakirana yombi, anyereka inyota yo gukinira u Rwanda, ni ho byatangiriye rero kandi murabona ko barimo gutanga umusaruro.”

Aba bakinnyi bakaba baravuze ko bafite inyota yo gufasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuba yabona itike y’igikombe cya Afurika iherukamo 2004.

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aganira na Irene akaba yatangariye uburanga bw’aba basore 3 b’impanga bagaragaye mu ikipe y’Amavubi ndetse bakayifasha kwitwara neza.

Yagize ati: Uziko mu Rwanda hari abahungu beza! Rata bakobwa banjye mukomeze murebeyo ijisho ubundi musenge Imana.

Impamga 3 mu mavubi zavugishije abatari bake

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *