Dore uburyo 5 wakoresha ugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso(Hypertension) udakoresheje imiti

Posted by

Uko wagabanya umuvuduko ukabije w'amaraso

Umuvuduko w’amaraso ukabije (cg hypertension) ni imwe mu ndwara za twibanire, aho uyirwaye bimusaba gufata ubuzima bwe busigaye imiti kugira ngo abashe kubaho. Iyi ndwara ikunze kwibasira cyane abakuze, nubwo no mu batoya igaragara, kandi muri iki gihe ikaba iri ku rwego rwo hejuru.

Inkuru nziza ni uko ushobora kugabanya umuvuduko w’amaraso udakoresheje imiti, bityo bikaba byakurinda ingaruka zikomeye ziterwa n’iyi ndwara.

Uburyo 5 wakoresha mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso 

  1. Niba ubyibushye birenze urugero gabanya ibiro, ugabanye no mu nda

Umuvuduko ukabije w’amaraso, uriyongera uko ibiro byawe byiyongera. Iyo ubyibushye cyane bishobora gutuma udahumeka neza mu gihe uryamye, bikaba byatera ibibazo mu mitemberere y’amaraso mu mubiri aho atangira kwihuta cyane.

Kugabanya ibiro ni uburyo bwizewe cyane mu guhangana na hypertension; gutakaza byibuze ibiro 5 bishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso mu mubiri.

Uretse kugabanya ibiro, ugomba no kwita uburyo inda yawe ibyibushye; iyo ufite ibinure byinshi ku nda, byongera ibyago byo kuba wagira umuvuduko ukabije w’amaraso.

umuzenguruko w'inda urinda indwara ya hypertension
Umuzenguruko w’inda ntugomba kurenza 102 cm ku bagabo na 89 cm ku bagore

Muri rusange, utangira kugira ibyago iyo:

  • Ku bagabo, umuzenguruko w’inda yawe urenze centimetero 100 (cg 40”)
  • Ku bagore, umuzenguruko w’inda iyo urenze centimeter 90 (cg 35”)
  1. Haranira kurya neza kandi urye indyo yuzuye

Kurya indyo yuzuye igizwe cyane n’imbuto, imboga, utubuto duto n’ibikomoka ku mata ariko byagabanyijwemo ibinure, ukirinda ibinure byuzuye na cholesterol byagufasha kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso ku rugero rugaragara.

Biragoye gukurikiza amabwiriza no guhindura uburyo urya, gusa ugomba kuzirikana ibi bikurikira:

  • Ni ngombwa kurya ibikungahaye kuri potasiyumu: potasiyumu igabanya ingaruka mbi za sodium (cg umunyu) ku muvuduko ukabije w’amaraso. Potasiyumu nziza ni iboneka mu mbuto n’imboga kurusha iboneka mu nyongera. Gisha inama muganga urugero rwa potasiyumu ugomba gufata ku munsi. Kanda hano usome akamaro ka potasiyumu ku mubiri.
  • Andika ibyo urya buri munsi: ni ngombwa kwandika ibyo urya, ibi bizagufasha kumenya impamvu urya indyo iyi n’iyi, bigufashe kumenya ibyo wirinda n’ibyo ugomba kongera.
  1. Kora sport buri gihe

Imyitozo ngorora mubiri ya buri munsi byibuze iminota 30 igabanya umuvuduko w’amaraso cyane. Ni ngombwa kuzikora buri munsi cg iminsi wahisemo mu cyumweru ntuyihindure, kuko iyo uhagaritse kuyikora umuvuduko urongera ukazamuka.

Niba aribwo ukigira umuvuduko ukabije w’amaraso (ikizwi nka prehypertension), gukora sport bizagufasha kuba itakura ngo izabe hypertension. Niba umaze kugira hypertension, sport za buri gihe zishobora kugarura umuvuduko w’amaraso ku rugero rukwiye.

Zimwe muri sport wakora harimo; kugenda n’amaguru, kwiruka buhoro buhoro, koga, kubyina, gukina imikino itandukanye, na sport zisaba imbaraga ushobora kuzikora, gusa uzabanze ugishe inama muganga.

  1. Gabanya inzoga unywa

Inzoga zishobora kuba nziza cg mbi bitewe n’urugero wafashe; mu rugero ruto zishobora gufasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.

Gusa iyo unyweye nyinshi, akamaro kazo gahita kavaho. Muri rusange urugero rukwiye ni:

  • Ku bagabo n’abagore guhera ku myaka 65 kumanura; ni icupa rimwe ku munsi cg akarahuri ka vinyo cg agace gato cyane ka liquor.
  • Abari hejuru y’imyaka 65, ni agacupa gato kamwe, cg akarahuri kamwe ka vinyo,

Kunywa inzoga ukarenza urugero bigira ingaruka mu kongera umuvuduko w’amaraso ku rugero rwo hejuru. Ikindi kandi inzoga zishobora kugabanya imikorere myiza y’imiti igabanya umvuuduko ukabije.

  1. Gabanya sodium mubyo kurya byawe

Impamvu tuvuze sodium (ubusanzwe ni umunyu uyu turya), gusa hari ibindi byo kurya bitandukanye byongerwamo sodium, yewe n’imitobe imwe n’imwe. Kugabanya urugero rwa sodiyumu ni ingenzi cyane mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije.

Muri rusange ntugomba kurenza ku munsi, amagarama 2300 ya sodium. Gusa ushoboye kugeza 1,500 cg munsi yahoo byaba byiza cyane mu kugabanya hypertension.

Dore ibyo ugomba kwitaho mu kugabanya umunyu mubyo urya byawe:

  • Ni ngombwa gusoma udupapuro tuza mu byo kurya no kunywa bifunze, ukamenya urugero rwa sodium irimo, ugaharanira gufata ibirimo urugero ruto
  • Irinde kongera umunyu mubyo uri kurya. Akayiko kamwe gato, kaba kujuje urugero rwa sodiyumu ukenera ku munsi (2300 mg). aho kongeramo umunyu ushobora gukoresha ibindi birungo biryoshya ibiryo.
  • Gabanya ibyo urya byatunganyirijwe mu nganda. Umunyu mwinshi uturuka muri ibi byo kurya kurusha uwo utekesha mu biryo bisanzwe, haranira kubigabanya mubyo kurya byawe.
  • Niba udashoboye kugabanya umunyu ako kanya, ushobora kugenda ugabanya buri munsi kugeza ugeze ku rugero rukwiye.

Izi nama uramutse uzikurikije, zagufasha kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso. Gusa ugomba guhora upima igipimo cyawe ukareba ko kigabanuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *