Ubushinwa bwanyonze umufaransa wari warakatiwe mu 2010 azira gucuruza ibiyobyabwenge

Posted by

Ubusinwa bwanyonze umufaransa

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yatangaje ko Umufaransa wakatiwe urwo gupfa mu Bushinwa mu 2010 azira gucuruza ibiyobyabwenge, yamaze kwicwa nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga.

Chan Thao Phoumy, Umufaransa w’imyaka 62 wavukiye i Laos, yishwe, “nubwo abategetsi b’u Bufaransa bakoze ibishoboka byose, harimo no kumusabira imbabazi ku mpamvu z’ubutabazi ariko bitanga ubusa nk’uko byatangajwe na minisiteri.

Itsinda ry’abamwunganira ntiryigeze ryemererwa kwitabira isozwa ry’urubanza, binyuranyije n’uburenganzira bwe nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yakomeje ivuga. Iki gihano cyatangiwe i Guangzhou mu majyepfo y’igihugu.

Minisiteri yongeye gushimangira ko u Bufaransa bwamagana igihano cy’urupfu “ahantu hose no mu bihe byose” kandi busaba ko “cyakurwaho ku Isi hose.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *