Uzi ibyishimo nk’iby’umushumba ubona inka ze zihaka cyangwa kubyara wabyaje inka? Ntako bisa pe! Niko bamwe biyumvaga muri 2018 bamubona abyiruka, ntiyari asanzwe.
Ni Byiringiro Lague, rutahizamu wa Police FC usatira anyuze ku mpande, benshi bafataga nka zahabu y’agaciro ariko ubu ikaba irimo gutebera mu isayo.
Uyu mukinnyi yamenyekanye muri 2018 ubwo yari avuye mu Intare FC yerekeje muri APR FC ku myaka ye 18, abifashijwemo na Jimmy Mulisa wari umutoza mukuru w’ikipe y’Ingabo z’Igihugu wamufataga nk’umuhungu. Hari nyuma yo kumubona muri Vision FC bakabanza kumunyuza mu Intare FC.
Yari afite impano itangaje, amacenga, umuvuduko, gutsinda ku buryo bamwe bari batangiye kwicinya icyara ngo babonye uzabibagiza Jimmy Gatete.
Ibyo mvuga si ibikabyo, amabyiruka ya Byiringiro Lague yari umuriro wo kotera kure, wabibaza Kenya muri 2018 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, cyangwa Rayon Sports muri 2019.
Nubwo yari afite impano idasanzwe, yari anafite ikinyabupfura byanatumye agira igikundiro gikomeye no mu buyobozi bwa APR FC, kuko ntibyari bisanzwe kubona umukinnyi umeze gutyo.
Gusa uko iminsi yashiraga, yatangiye kugenda ahinduka uwabanaga n’umubyeyi ajya kwikodeshereza, umusaruro mu kibuga utangira kubura ari byo byatumye Jimmy Mulisa aperereza asanga hari impamvu yabyo.
Yabimenyesheje ubuyobozi bwa APR FC, bwabwiye uyu rutahizamu ko niba yumva ari umukinnyi wa APR FC agomba kuva aho ari akajya kubana n’abato b’iyi kipe ibyo byarakozwe.
Nyuma uyu mukinnyi yaje gutsinda igitego ku mukino wakurikiyeho maze imbere y’abari muri Stade akishimira apfukamye asaba imbabazi Jimmy Mulisa kuko nubwo yari umutoza we ariko yanamufataga nk’umwana we.
Lague yagiye yangirika gake gake…
Muri 2019 kugeza 2023 ubwo yavaga muri APR FC, Byiringiro Lague umunsi ku munsi yagendaga atenguha abamwizeraga barimo n’ubuyobozi bukuru bwa APR FC nka Gen (Rtd) James Kabarebe umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC.
Kuko muri iyo myaka ni bwo Lague utaranywaga inzoga yatangiye kuzinywa, ni bwo yagarutsweho cyane mu itangazamakuru mu nkuru zitari nziza, abo afitiye imyenda yanze kwishyura…
Nyuma yo gukora ubukwe na Kelia, Byiringiro Lague muri 2023 yagiye gukina muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF.
Gusa byaje kurangira agarutse mu Rwanda maze muri Mutarama 2025 asinyira Police FC, icyo gihe yifuzwaga bikomeye na Rayon Sports.
Yakomereje aho yari ageze…
Mu gihe bamwe batekerezaga ko agiye gutuza agakina umupira, umutima ku kazi, ahubwo yongeye kugaruka mu itangazamakuru cyane mu nkuru zo hanze y’ikibuga.
Nubwo ari ubuzima bwe bwite kuba yasohoka n’inshuti si ikibazo ahubwo byabaye ikibazo kuko bimubuza gukora n’akazi kugeza aho no muri Police FC bashatse kumurekura ariko bagaca inkoni izamba.
Ni umukinnyi wageze ku rwego rw’uko kumubona yaje mu myitozo ari igitangaza, ahorana impamvu zo gusiba akazi.
Abamukundaga baramukarabye… Manyinya isigaye imutamaza
Biragoye kubona umukinnyi wakunzwe nka Byiringiro Lague ariko ni mu gihe reka akundwe yari abikwiye, gusa benshi batangiye kugenda bamuvaho.
Byiringiro Lague ni umukinnyi wakunzwe bikomeye na Gen (Rtd) James Kabarebe, amugira umwana we, amuha buri kimwe no mu bukwe bwe yarabutashye anamuha inzu. Si buri wese wagira ayo mahirwe.
Gusa bivugwa ko kubera imyitwarire ye na we yamaze kumukaraba kugeza aho ashobora no kuba atamwitaba kuri telefoni kuko yamugiriye inama akaba yaranze guhinduka.
Byiringiro Lague asigaye akunda gufungwa, n’ubu amakuru avuga ko afunzwe aho akurikiranyweho gutwara ikinyabiziga yanyweye inzoga, n’izindi nshuro ni cyo yaziraga.
Kuri iyi nshuro bivugwa ko yatawe muri yombi tariki ya 1 Mata 2026, nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu Amavubi, ni inshuro ya 3 afungiwe iki kintu.
Si uwo kureka gutyo gusa…. Na we si we
Nta muntu ushidikanya ku mpano ye, rero byaba ari igihombo kureka zahabu nk’iyi igatebera mu isayo.
Ni umukinnyi ufatwa nk’uwananiranye, udashobotse ndetse ko nta n’icyakorwa, isura afite muri sosiyete bisa nk’aho ari we kibazo, ari kwa kundi bamwe bashinja abasitari ugira izina ugatangira kunanirana.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi afite ikibazo yananiwe kwakira bityo ko ari nayo mpamvu abaho nk’umuntu wihebye, udafite ikintu na kimwe atinya.
Uyu rutahizamu hakenewe imbaraga yaba iz’abayobozi ba ruhago, abantu yumva kandi yubaha hagashakwa uburyo yajyanwa kubonana n’umu-psychologist akamuganiriza kuko ni we ushobora kumufasha.







Leave a Reply