Ibyishimo byari byuzuye mu mihanda no mu mitima y’Abanye-Congo nyuma y’imyaka irenga igice cy’ikinyejana bategereje kongera kubona ikipe yabo y’igihugu igera ku rwego rwo guhatanira igikombe cy’Isi.
Iyi ntsinzi idasanzwe y’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, izwi nka Léopards, yabaye isoko y’ibirori bikomeye, ariko inavamo imbarutso y’impaka zikomeye za politiki ku buyobozi bw’igihugu.
Tariki ya 31 Werurwe 2026, ni bwo Léopards yatsinze Jamaica igitego 1-0, ihita ibona itike yo kuzitabira Igikombe cy’Isi kizaba mu mpeshyi ya 2026. Iyi ntsinzi yakiriwe nk’igitangaza, kuko hari hashize imyaka 52 igihugu kidakandagira muri iri rushanwa rikomeye ku isi.
Mu rwego rwo kwizihiza ayo mateka mashya, ku wa 5 Mata habaye ibirori byo kwakira no gushimira abakinnyi b’iyi kipe, bayobowe na kapiteni Chancel Mbemba.
Perezida Félix Tshisekedi na we yagaragaje ibyishimo bidasanzwe, agaragara yambaye imyambaro ihuye n’ibara ry’ingwe, izina Léopards rikomokaho, anashyikiriza abakinnyi ibihembo birimo imodoka 60 n’inzu.
Icyari kigamijwe nk’ibirori by’ubumwe n’ishema ry’igihugu, cyaje guhindura isura ubwo humvikanaga indirimbo z’abashyigikiye ubutegetsi zisaba ko Tshisekedi yakomeza kuyobora igihugu no muri manda ya gatatu.
Aya majwi yahise akurura impaka ndende, bamwe babyakira nk’icyifuzo cy’abaturage, abandi babifata nk’ibikorwa bya politiki binyuranyije n’amategeko.
Mu gusubiza ayo majwi, Perezida Tshisekedi yagaragaje kwirinda kujya muri izo mpaka, avuga ko icyo gihe cyari icyo kwishimira intsinzi ya Léopards gusa.
Icyakora, mu gihe bamwe baririmbaga basaba manda ya gatatu, abandi nabo bahise basubiza baririmba basaba ko yubahiriza Itegeko Nshinga, akarangiza manda ye ya kabiri mu 2028, agasimburwa mu mahoro nk’uko biteganywa.
Izi mvururu z’ibitekerezo ntiyagarukiye aho mu birori gusa, ahubwo zahise zigera no mu nzego za politiki n’imiryango iharanira impinduka. Umunyamuryango w’umuryango LUCHA, Fred Bauma, yamaganye ikoreshwa ry’ibi birori mu nyungu za politiki, avuga ko bidakwiye ko Leta ikoresha amafaranga ya rubanda mu bikorwa by’ubukangurambaga bwa manda ya gatatu.
Ku rundi ruhande, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Prince Epenge, bagaragaje ko intsinzi ya Léopards itari ikwiye kwitirirwa Leta, ahubwo ko ari umusaruro w’imbaraga z’abakinnyi n’inkunga y’abaturage.
Yongeyeho ko mu by’ukuri umupira w’amaguru imbere mu gihugu wakomeje gusubira inyuma, agaragaza ibibazo birimo ifungwa rya sitade, kutita ku iterambere ry’abakiri bato, ndetse n’ihungabana rya shampiyona y’igihugu.
Ibi byose byabaye mu gihe impaka ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga zikomeje gufata intera muri RDC. Abashyigikiye ubutegetsi, cyane cyane abo mu ishyaka UDPS, bagaragaza ko ari ngombwa guha Tshisekedi indi manda kugira ngo asohoze gahunda yatangiye. Ariko abatavuga rumwe na bo bo bavuga ko ibi byaba ari ugutesha agaciro amahame ya demokarasi, basaba ko yubahiriza manda ebyiri zemewe.
Ndetse no mu bayobozi bari mu nzego zishyigikiye ubutegetsi, hari abagaragaje kutemeranya n’iki gitekerezo. Urugero ni Modeste Bahati Lukwebo, wavuze ko nta muntu ukwiye kurenza manda ebyiri, mbere yo gushyirwaho igitutu kikamuviramo kwegura ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena.
Ibi byose byerekana ko n’ubwo umupira w’amaguru washoboye guhuza Abanye-Congo mu byishimo by’igihe gito, politiki yo ikomeje kubacamo ibice.
Intsinzi ya Léopards ishobora kuzaba amateka akomeye mu mikino, ariko nanone ikaba igitekerezo gikomeye mu biganiro by’ahazaza h’ubuyobozi bw’igihugu, aho demokarasi, amategeko n’inyungu za rubanda bikomeje guterana amagambo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambag





Leave a Reply