Abasirikare bakomeye b’u Burundi mu kaga mu gihe hamenyekanye aho Kayumba Gen. Nyamwasa yari ahuriye n’iturika ry’i Musaga rikomeje guteza impagarara mu gihugu.
Iminsi ikomeje kwicuma mu Burundi yasize igihugu mu rujijo rukomeye nyuma y’iturika rikomeye ryabereye mu kigo cya gisirikare cya Musaga i Bujumbura, rikaba rikomeje kuvugwaho byinshi birimo uruhare rushobora kuba rufitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere, by’umwihariko uwa P5 uyoborwa na Gen. Kayumba Nyamwasa.
Iri turika ryabaye ku wa 31 Werurwe 2026, ryatangiye nk’inkongi y’umuriro yafashe ububiko bw’intwaro buri muri Camp Base, rikurikirwa n’iturika ry’ibisasu byinshi ryamaze amasaha hafi atatu, rikumvikana mu bice byinshi by’umujyi wa Bujumbura.
Ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi bwatangaje ko byatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi, ariko amakuru atandukanye akomeje kugaragaza ko hari byinshi bitarasobanuka.
Imibare yatangajwe ku mugaragaro igaragaza ko abantu 13 bapfuye abandi 57 barakomereka, ariko amakuru yigenga aturuka mu banyamakuru n’imiryango itandukanye agaragaza ko abahitanywe bashobora kuba bararenze uwo mubare, bamwe bakavuga ko bashobora kugera hafi kuri 80. Ibi byateje impaka ku mucyo w’amakuru atangwa n’inzego za Leta.
Mu gihe iperereza rikomeje, igikomeje guteza impungenge ni ifatwa ry’abasirikare benshi bakomeye bakoraga muri icyo kigo. Amakuru atandukanye yemeza ko nibura abasirikare 26 bamaze gutabwa muri yombi, barimo abayobozi b’ububiko bw’amasasu n’abari bashinzwe umutekano w’icyo kigo muri iryo joro. Ibi byatumye havuka impaka zikomeye ku cyaba cyihishe inyuma y’iri turika, bamwe bakemeza ko atari impanuka isanzwe.
Abasirikare bari muri Camp Base bavuga ko ubuzima bwahindutse, aho bashyizweho igitutu gikomeye, bakagenzurwa cyane ndetse bamwe bagahunga kubera ubwoba. Ibi byiyongera ku makuru avuga ko inzego z’umutekano zatangiye kugenzura telefoni n’itumanaho ry’abasirikare, ibintu byatumye ubwoba bukwira muri iki kigo.
Mu gihe ibi byose bibera mu Burundi, amakuru ava mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agaragaza isano ishobora kuba ihari hagati y’iri turika n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri aka karere.
Amakuru yemeza ko abarwanyi bagera ku 4,000 bo mu mutwe wa P5 urwanya u Rwanda, uyoborwa na Gen. Kayumba Nyamwasa, bari bamaze igihe bakorera imyitozo ya gisirikare mu Burundi mbere yo kujyanwa i Mulenge.
Icyakora, aya makuru akomeza avuga ko aba barwanyi bageze muri Congo badafite intwaro, bivugwa ko zari zarabitswe mu bubiko bwahiye i Musaga. Ibi byatumye bamwe batekereza ko iri turika ryagize ingaruka zikomeye ku migambi ya gisirikare yari irimo gutegurwa mu karere.
Hari kandi amakuru avuga ko muri icyo kigo cyahiye harimo ibikoresho bikomeye bya gisirikare birimo imbunda, amasasu menshi ndetse na drone zo mu bwoko bwa CH-4, bikaba byarahiriye mu muriro. Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bushobozi bwa gisirikare cy’u Burundi n’abafatanyabikorwa babo.
Ku rundi ruhande, amakuru yakomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko Gen. Kayumba Nyamwasa yaba yarakomeje gukorana n’indi mitwe iri mu karere, ndetse ko hari n’itumanaho yaba yaragiranye n’abayobozi ba gisirikare barimo Gen. Makenga wamubwiye ko yinjiye mu muriro utazima, ibintu byongeye kuzamura impaka ku ruhare rwe mu bibazo by’umutekano biri mu karere.
Abasesenguzi bavuga ko kuba umutwe wa P5 wa Kayumba Nyamwasa wari ufitanye isano n’ububiko bw’intwaro bwahiye kuko byari biteganyijwe ko abarwanyi bawo nibasoza imyitozo idasanzwe bahabwaga bazahita bahabwa intwaro zari ziri muri buriya bubiko bishobora kuba ari imwe mu mpamvu iri turika rikomeje gukurikiranwa n’amaso menshi.
Iri turika ryagize ingaruka zikomeye no ku baturage, aho benshi bahunze ingo zabo kubera ubwoba bw’ibiturika, abandi bakangirizwa imitungo yabo. Gereza ya Mpimba iri hafi y’aho byabereye na yo ntiyasigaye inyuma, aho amakuru avuga ko abagororwa bamwe bahasize ubuzima abandi bagakomereka kubera ibisasu byagezeyo.
Nubwo abaturage basabye impozamarira, igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko nta ndishyi zizahabwa abahombye, kivuga ko na cyo cyahuye n’igihombo gikomeye kandi ko ibikoresho bya gisirikare bitagira ubwishingizi. Ibi byateje uburakari mu baturage, bavuga ko Leta igomba kubarengera.
Icyakora, ikibazo gikomeje kwibazwa na benshi ni ukumenya ukuri ku cyateye iri turika. Ese koko ni impanuka y’amashanyarazi nk’uko Leta ibivuga? Cyangwa hari igikorwa cyateguwe cyihishe inyuma yacyo? Ese ifatwa ry’abasirikare benshi risobanuye iki?
Mu gihe ibisubizo by’ibi bibazo bigishakishwa, igihugu cy’u Burundi gikomeje kuba mu bihe bikomeye by’umutekano, aho impagarara zikomeje kwiyongera, abasirikare bakomeye bagashyirwa mu kato, abaturage barakaye cyane ndetse bakaba baranatakaje icyizere, n’akarere kose kakaba kari mu rujijo ku cyerekezo cy’ibi bibazo.






Leave a Reply