Umubano wa Perezida François Mitterrand na Habyarimana Juvénal wagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi wavuzwe kenshi ndetse ibihamya by’uko umwe yari umubyeyi, undi ari umwana na byo si bishya.
Bombi bari abantu bahuriye ku kwanga Abatutsi ndetse bakabigaragaza mu ruhame, mu nyandiko no mu bikorwa.
Tariki ya 17 Ukwakira 1990, Mitterrand yayoboye Inama y’Abaminisitiri muri Guverinoma ye havugwamo ibireba igihugu cye nk’ingendo abayobozi bamwe na bamwe bari baherutse kugirira muri Arabie Saoudite, u Buyapani, umugambi wo gukura Uranium muri Niger, inyungu z’u Bufaransa muri Madagascar n’ibindi.
Ingingo yaganiriweho umwanya munini muri iyo nama ni ibijyanye n’u Rwanda. Minisitiri w’Umutekano, icyo gihe yari Pierre Joxe. Mitterrand yavuze ko Abatutsi batamushishikaje, ko ndetse nubwo bagera ku ntego zabo, Abahutu bakongera bakabatsikamira.
Inyandiko z’iyo nama, hari aho zigira ziti “Perezida wa Repubulika yashimangiye ko ubutumwa bw’ingabo zacu mu Rwanda icyo bugamije ari ukurinda abaturage bacu gusa [Abafaransa].”
“U Bufaransa ntabwo bushaka kwijandika mu makimbirane ashingiye ku moko ari kuba mu gihugu, gusa ariko, nta nyungu mu kuba itsinda rito rya ba nyamuke b’Abatutsi batsinda rubanda nyamwinshi b’Abahutu”
Muri iyo nama, Mitternand yakomeje avuga ko nubwo Abatutsi batsinda ingoyi bamazeho igihe kinini, ntacyo byabagezaho, Abahutu bazabahindukirana babatsinde.
Ati “Nubwo inyeshyamba zatsinda, Abahutu b’u Rwanda n’abaturanyi bo mu bindi bihugu bazahita bishyira hammwe bakureho ubutegetsi. Tuzakomeza kugirana umubano mwiza na Guverinoma y’u Rwanda, ikomeje kwiyegereza u Bufaransa nyuma yo gutangira kutumvikana n’u Bubiligi bwarukolonije.”
Aya magambo Perezida Mitterand yayavuze nyuma y’iminsi mike u Bufaransa bwohereje mu Rwanda ingabo muri Operation Noroît. Ni ibikorwa byari bigamije kurinda inyungu z’u Bufaransa.
Raporo ya Komisiyo Duclert yagaragaje ko abo basirikare banarenzeho bagaha imyitozo n’ibikoresho Ingabo za Guverinoma ya Habyarimana. Iyi raporo igaragaza ko mu myaka yakurikiyeho, u Bufaransa bwari bufite amakuru ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi ariko ntihagire icyo bukora.
Igihe





Leave a Reply