Iran, Israel na Amerika bimaze iminsi mike byumvikanye agahenge kagiye kumara hafi iminsi itatu. Uretse aka gahenge ariko banumvikanye ko Iran igomba gufungura umuhora wa Hormuz unyurwamo n’amato menshi atwaye peterori ikoreshwa hari ku isi yose.
Nyuma y’uko uyu muhora uvugishije benshi ku isi ndetse bikagaragara ko ufatiye runini ibihugu byinshi ku isi, Iran isa naho yahise ibona ko nayo igomba kuwubyaza umusaruro. Ubusanzwe kunyura muri uyu muhora mbere y’uko Israel na Amerika bitangira kurasa kuri Iran byari ubuntu gusa ubu si ko bikimeze kuko nyuma yo kongera kuwufungura ndetse amato akongera gutambuka, Iran yahise ishyiraho umusoro kuri buri bwato buwutambukamo, ndetse akaba nta bwato bwmererwa gutambuka budahwe ibyangombwa bibwemerera gutambuka.
Biravugwa ko buri bwato buzajya butambuka muri uyu muhora buzajya bwishyura nibura miliyoni y’Amadorari ya Amerika. Ibi Iran ikaba yabikoze mu rwego rwo kongera kubaka ubukungu bwayo ndetse n’ibikorwa remezo byasenywe n’ibitero bya Amerika na Israel.
Abasesenguzi mu by’ubukungu bemeza ko ibi ari ibintu Leta zunze Ubumwe zitari ziteze na gato ku buryo bishobora kuzamura uburakari bwayo. Si ibi gusa ariko kuko banavuga ko mu gihe Iran yakomeza gusoresha aya mato, mu gihe gito cyane yaba imaze kuba igihugu gikungahaye cyane ku isi.
Ikindi Iran yakoze Amerika itari yiteze kandi ni uko mu kwishyura iyi misoro, hagomba gukroshwa ifaranga rya Crypto cyangwa se abayishyura bakishyura mu mafaranga y’Ubushinwa. Ibi bikaba biterwa ahanini n’uko Iran yafatiwe ibihano mu by’ubukungu na Amerika bityo ikaba idashobora kwishyuza mu madorari.
Ubu buryo bwo kwishyura Iran yashyizeho bubangamiye cyane Leta zunze ubumwe za Amerika kuko bizayigora cyane kumenya amafaranga Iran yinjiza ndetse bikazamura agaciro k’ifaranga rya mukeba ari we Ubushinwa. Ibi bisobanuye ko bishobora gushyira igitutu kuri Amerika ikaba yakuraho ibihano yafatiye Iran kugirango ihindure ubu buryo bwishyuza cyangwa se bikaba byateza ikindi kibazo gikomeye hagati ya Iran na Amerika kurusha uko bimeze ubu.








Leave a Reply