U Burusiya bushobora kwinjiza ayikubye inshuro ebyiri ayo bwari busanzwe bwinjiza avuye mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli akagera kuri miliyari 9$ muri Mata 2026, biturutse ku ntambara Amerika ifatanyije na Israel byagabye kuri Iran.
Inkuru y’isesengura ryakozwe na Reuters igaragaza ko hari ikimenyetso kigaragara cy’inyungu idasanzwe u Burusiya, igihugu cya kabiri ku Isi gitanga peteroli nyinshi gikomeje kugira bivuye ku ntambara yo muri Iran.
Intambara ya Amerika na Iran abacuruzi ba peteroli bavuga ko yateje ikibazo gikomeye ku rwego rw’ingufu kitigeze kibaho mu mateka y’ibi bihe bya vuba, kuko ibiciro byahise byikuba hafi inshuro ebyiri.
Nyuma y’uko Iran ikomeje kugabwaho ibitero no kuraswa bikomeye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahise ifunga umuhora wa Hormuz unyuramo nibura 20% by’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku Isi.
Ibyo byatumye akagunguru ka lisansi gatumbagira cyane karenga kuri 100$, ibintu bitari bisanzwe bibaho.
Ku ruhande rw’u Burusiya, kuva umuhora wa Hormuz watangira gufungwa, bwatangiye gukomorerwa gucuruza ibikomoka kuri peteroli na gaz ndetse butangira kubona ubusabe bwinshi n’inyungu zitari zisanzwe.
Isesengura rya Reuters rigaragaza ko hashingiwe ku mibare y’ibanze nibura muri Mata 2026, u Burusiya buzinjiza ama-roubles miliyari 700 ni ukuvuga miliyari 9$ avuye kuri miliyari 327 z’ama-roubles bwinjije muri Werurwe.
Ibiciro by’akagunguru ka lisansi yo mu Burusiya byavuye kuri 44,59$ byariho muri Gashyantare bigera kuri 77$ muri Werurwe 2026.
U Burusiya kandi butangaza ko bukomeje kubona ubusabe bw’ibihugu byifuza ibikomoka kuri peteroli na gaz ku bwinshi, bityo mu gihe intambara ya Iran yakomeza bwo bwabyungukiramo nubwo Ukraine na yo ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ibangamire urwego rw’ingufu rw’u Burusiya.







Leave a Reply